- Mutangana Jean Bosco
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari impamo, asobanura ko Mutangana akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali, iperereza rikaba rikomeje.
Dosiye ye na yo ngo irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Mutangana Jean Bosco yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kuva tariki 9 Ukuboza 2016, asimburwa kuri uwo mwanya na Havugiyaremye Aimable wari usanzwe ayobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (Rwanda Law Reform Commission).
Izi mpinduka zakozwe biturutse ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo. Nta mpamvu n’imwe yo kubembekereza abanyabyaha kuko nibo badindiza iterambere? Ngo biterwa na salaire nto da! Uyu se kandi ntahembwa neza?
Uyu mugabo yari akomeye cyane.Abantu benshi batera imbere kubera amanyanga.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “ab’isi”.Aho gushyira imbere iby’isi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.