Ibirango by’amateka yasizwe n’Abakoroni b’Abadage bigiye gukurwaho

Inteko y’Umuco mu Rwanda yatangaje ko hari ibyo igiye guhindura birimo izina ry’ingoro ndangamurage yitiriwe Umudage Richard Kandt ndetse ikanakuraho ikibumbano cy’ishusho ye mu rwego kurushaho guhindura bimwe mu byaranze amateka y’ubukoroni bw’u Budage mu Rwanda n’ibisigisi byayo.

Ikibumbano cy'umudage wari uhagarariye inyungu z'igihugu cye mu gihe cy'ubukoroni kigiye gukurwaho.
Ikibumbano cy’umudage wari uhagarariye inyungu z’igihugu cye mu gihe cy’ubukoroni kigiye gukurwaho.

Inteko y’umuco yabitangaje mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro imurika rishya (New permanent exhibition) ryashyizwe mu Ngoro Ndangamurage yitiriwe Kandt, riri mu Karere ka Nyarugenge tariki 22 Gicuruasi 2024.

Iri murika rishya rigaragaza amateka y’ubukoroni mu Rwanda ryagarutse ku ngaruka zikomeye ubukoroni bwagize ku muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda ndetse ryerekana ibisigisigi by’izi ngaruka bikigaragara kugeza uyu munsi.

Ubukoroni bwatumye abanyarwanda batabana mu maho nkuko byahoze mbere bukurura amacakubiri yabagejeje no kuri Jenoside.

Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert, yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amateka yaranze ubukoroni bw’u Budage mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’iy’u Budage bateganya guhindurira izina iyi ngoro kugira ngo bigire igisobanuro nyacyo kijyanye no kubungabunga amateka yayo cyane ko ukurikije ingaruka ubukoroni bwagize ku banyarwanda bidakwiye ko inzu ndangamurage yakomeza kwitirirwa Kandt.

Mu bizahinduka harimo no gukuraho Ikibumbano cya Kandt Umudage wari uhagarariye inyungu z’Ubudage mu Rwanda.

Igitekerezo cyo guhindura izina no gukuraho ikibumbano cya Kandt Intebe y’Inteko Amb. Masozera yavuze ko babisabwe n’abasura iyo ngoro basanga irimo amateka y’Umudage Richard Kandt gusa nyamara hari amateka menshi yaranze ubukoroni bw’u Budage mu Rwanda atarashyirwamo.

Nta zina ryatangajwe rizahabwa iyi Ngoro Ndangamurage yitiriwe Kandt ngo rizatekerezwaho nyuma ku buryo rizaba rijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amateka ayirimo.
Inteko y’Umuco ivuga ko amateka ari muri iyo ngoro azahinduka ikavugururwa, ndetse n’amateka arimo hakongerwamo andi.

Muri iyi ngoro hari amafoto agaragaza amateka y’ubukoroni yavuye mu Budage nyuma y’ibiganiro byagiye bikorwa ku mpande z’ibihugu byombi, ariko kugeza ubu hari ibindi bimenyetso by’umurage w’u Rwanda bitaraza nabyo bizaza bikongerwamo, gusa harimo ibintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo bajya kuhasura birimo inzoka z’ubwoko butandukanye.

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann avuga ko yishimira uburyo iyi ngoro yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe.

Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi hano mu gufungura ingoro ndangamurage aho Abanyarwanda n’abandi bashakashatsi bazabona umwanya, ahantu hagezweho ndangamurage, hagaraza amateka y’ubukoloni. Ni ahantu hasobanura byinshi hifashishijwe amafoto, inyandiko ku mateka, ni ahantu heza ho gusura, kandi ni ahantu higisha abakiri bato ibyabaye mu mateka.”

Iyi ngoro ndangamurage izahindurirwa amateka
Iyi ngoro ndangamurage izahindurirwa amateka

Ingoro ndangamurage izafasha u Rwanda kubungabunga amateka mu gihe kirekire kuko amateka yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibikorwa byo kuvugurura Inzu Ndangamurage mu Rwanda byatangijwe mu mwaka wa 2017 bigamije gusigasira ibintu ndangamateka kugira ngo bitazazima.

Abadage batangiye gukoroniza u Rwanda mu mwaka w’i 1897 kugeza 1916, ariko abasirikare b’Abadage bo bari barageze mu Rwanda mbere ho imyaka 3 ni ukuvuga ko bo bari mu Rwanda 1894.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo twishimiye uburyo Ingoro ndangamurage y’U Rwanda ko izahindurirwa amateka bityo bizafashe kwigisha no kumenya amateka yibyabaye mu Rwanda byumwihariko abakiri bato (Urubyiruko). Murakoze!

Jean Marie Vianney MANISHIMWE yanditse ku itariki ya: 30-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka