Abafite uburwayi bwo mu mutwe barasaba kudahabwa akato

Bamwe mubafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda, bavuga ko gushyirwa mu kato bituma uburwayi bwabo bubaviramo ubumuga kandi bashobora kuvurwa bagakira, basaba kwitabwaho no kugezwa kwa muganga kuko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira.

Ubuyobozi burasaba imiryango kudaha akato no kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe
Ubuyobozi burasaba imiryango kudaha akato no kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe

Ubuyobozi bw’umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga UPHLS, utangaza ko ubuzima bwiza ari uburenganzira bwa buri wese. Buti: “dufatanye kurwanya akato n’ihezwa rikorerwa abafite uburwayi bwo mu mutwe n’abandi bafite ubumuga bwose.”

Mu bukangurambaga bushishikariza ababyeyi bafite abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kubageza kwa muganga, bamwe mu bafite ubu burwayi bavuga ko bahohoterwa n’imiryango yabo.

Mundanikure Didacienne umuturage mu murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu, avuga ko yagize uburwayi bwo mu mutwe bigatuma ahabwa akato kugera kubo mu muryango we.

Agira ati: “abafite uburwayi bwo mu mutwe ntibatwumva, niyo utanze igitekerezo aho utuye bagufata nk’utuzuye. Urugero ntanga ni ibyambayeho kugera aho abo mu muryango wanjye banze kunyumva no mu buyobozi bw’inzego zibanze bakanyimisha amabati na sima bavuga ko nsigaje igihe gito nkapfa.”

Mundanikure Didacienne yatangiye kugira ihezwa mu muryango ubwo byari bimaze kumenyekana ko yamaze kwandura virusi itera Sida mu mwaka wa 2000, cyakora aho imiti imugereyeho akayifata abo mu muryango bakabona ntacyo abaye baramugarukiye.

Akomeza avuga ko muri 2011 yagize ikibazo cy’igicuri, ariko kubera gutereranwa n’umuryango we byatumye ibibazo by’uburwayi bwe bwiyongera atangira kwibagirwa ndetse abantu baramwanga ngo ni umusazi ndetse uwo asuriye arwara igicuri.

Agira ati “abantu batangiye kunyinuba no kumpunga bavuga ko umuntu urwaye igicuri iyo agusuriye nawe urwara.”

Aka kato yagiye ahabwa nabo mu muryango we kageze no muri 2018 apfusha umwana yishwe n’abandi bantu ariko abura abamuherekeza, nabo yiyambaje ntibamufashe bituma ananirwa gukurikirana urubanza rw’urupfu rw’umwana we.

Abafite uburwayi bwo mu mutwe barasaba kudahabwa akato
Abafite uburwayi bwo mu mutwe barasaba kudahabwa akato

Agira ati: “Sida yatumye mpabwa akato, igicuri kije birushaho. Nagize urubanza mbura umperekeza kugeza ndetse no kugukurikirana urubanza kuko nabuze umperekeza.”

Akomeza agira ati “Ihezwa mu miryango n’abaturanyi ryatumye niyanga, uwankundaga yaranyanze kubera ubutwayi bwo mu mutwe no kurwara Sida.”

Bigirimana Claver uyobora urugaga rw’abafite uburwayi bwo mu mutwe, asaba ko imiryango y’abafite uburwayi bwo mu mutwe igomba kubagirira impuhwe.

Agira ati “Imiryango dukomokamo nitugirire impuhwe, ibaze kuba umugore agira uburwayi umuryango ukamutererana akabaho adafite aho ataha, akaryamana n’abagabo 30 nta n’umwe yashatse."

Akomeza avuga ko nawe ubwe yahawe akato kubera yagize uburwayi bwo mu mutwe. Ati: “Mu rusengero intebe yanjyenyine, mu isoko ntawe ukwitaho, byatumye dutangira ubuvugizi kugira ngo twivugire kuko turiho kandi dukeneye gufashwa.”

Bigirimana avuga ko bamwe mu babyeyi bafite uburwayi bwo mu mutwe aho kujyanwa kuvuzwa bahabwa akato kugera n’aho abana bibyariye bakora ubukwe batabanje kubagisha inama cyangwa bakabubahisha.

Agira ati: “Mugenzi wanjye tubana mu buyobozi, yagiye gushyingira umukobwa ariko bamuhisha inama kuko bazi ko arwaye mu mutwe.”

Mugabo Bob Emmanuel, ufite ubumuga bwo kutumva, ariko akavuga ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri UPHLS avuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ashobora kuvuzwa agakira, agukora akiteza imbere ndetse agateza imbere igihugu, ndetse agashobora kugira imibanire myiza n’abandi.

Ati: "Ufite uburwayi bwo mu mutwe ufashwe nabi bimugiraho ingaruka nyinshi cyane, usanga bafatwa ku ngufu bakanduzwa SIDA, usanga bamwe babahisha mu nzu ugasanga byabaviramo no gupfa, usanga ihezwa rihera mu ngo rikagera no mu zindi nzego bigatuma hari na serivisi bavutswa. Twahagurutse dusaba buri wese kumenya ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi."

Hatangijwe ubukangurambaga bwo kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe
Hatangijwe ubukangurambaga bwo kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe

Mukeshimana Mediatrice, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, yemeje ko uburwayi bwo mu mutwe, ari uburwayi buvurwa bugakira asaba buri wese kwita ku muntu ufite ubu burwayi aho kumuheza.

Agira Ati: "Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira turasabwa abaturage kwirinda kujyana urwaye mu buvuzi bwa Kinyarwanda babwita amarozi n’imyuka mibi, bamujyane kwa muganga yitabweho akire."

Umuntu agaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe atangiye kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi, akivugisha bitandukanye naho ari, kubona amashusho abandi batabona, bikwiye ko abakuri hafi bamenya ko hari ibyahindutse umuntu agafashwa kujyanwa kwa muganga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu umwe mu bantu batanu ashobora kugira uburwayi bwo mu mutwe, cyakora ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko abantu bafite agahinda gakabije bagera kuri 11%.

Mukeshimana Mediatrice avuga ko uburwayi bwo mu mutwe bwiyongereye mu bihe bya COVID-19, asaba ababyeyi mu miryango kwirinda amakimbirane cyane cyane ku bagore batwite kuko bishobora kugira ingaruka ku mwana atwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avuga ko mu Karere hari abafite uburwayi bwo mu mutwe kandi bagomba kwitabwaho no gukumira abandi bashobora kurwara.

Ati: "Ni uburwayi nk’ubundi buvurwa bugakira. Dufite ababyize bafasha abarwaye bagakira. Tureke guhohotera abagaragayeho uburwayi bwo mu mutwe, ubugaragayeho ajyanwe kwa muganga azahasanga abaganga, iyo basanze bikomeye yoherezwa ku bitaro kandi ubwishingizi mu kwivuza mutuweli irakoreshwa mu kwivuza."

Mulindwa anenga abayobozi mu nzego z’ibanze baheza urwaye uburwayi bwo mu mutwe, akavuga ko uvuwe agakira ashobora kugaruka mu muryango agafasha igihugu kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka