Gereza si imva, wayisohokamo ukigirira akamaro - Min. Evode Uwizeyimana

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Uwizeyimana Evode aributsa abantu bafunze ko gereza atari imva bashobora kuyisohokamo bakigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.

Yigishije abana bo mu wa mbere gusoma
Yigishije abana bo mu wa mbere gusoma

Uwizeyimana Evode umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko avuga ko Leta yifuza ko abantu bafunzwe bafungurwa bajya kwigirira akamaro kandi batandukanye n’uko baje bameze.

Yabasabye kudahora bihebye kuko hari abantu bafunzwe bafungurwa bakagirira akamaro igihugu.

Yabibukije ko gereza atari imva umuntu ashobora kuyishokamo akigirira akamaro akakagirira n’igihugu.

Ati “Twabibutsaga ko igihugu gikunze kandi bakigirira akamaro, ko gereza atari imva, umuntu ashobora kuva hano akigirira akamaro ndetse akakagirira n’igihugu.”

Yabitangaje kuri uyu wa 20 Werurwe, ubwo yasuraga abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera aho yumvaga ibibazo byabo no kubishakira ibisubizo.

Mu bibazo yagejejweho harimo iby’ifungwa rinyuranije n’amategeko n’ibindi.

Umuyobozi wa gereza y'abana asobanurira abayobozi imiterere ya gereza n'ibihakorerwa.
Umuyobozi wa gereza y’abana asobanurira abayobozi imiterere ya gereza n’ibihakorerwa.

Urugero ni umwana wafashwe muri Mata 2018 ashinjwa kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, agafungwa amezi 2 muri Transit nyuma agakurwamo ashyirwa muri kasho ya Polisi ashinjwa kwica umuntu.

Yagize ati “Rwose nkeneye kurenganurwa, nafungiye muri Transit amezi 2 nshinjwa Zebra, bakomeje kurekura abandi mbajije bambwira ko nishe umuntu bansubiza kuri Polisi ingeza mu rukiko.”

Uyu mwana ubu amaze amezi 9 afunze ku minsi 15 yari yahawe mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Minisitiri Uwizeyimana Evode yasabye inzego z’ubuyobozi, iza Parike na MAJ kumenya icyo kibazo kandi kigakemurwa vuba.

Ku rundi ruhande ariko bashingiye ku mpanuro bahawe, abana biyemeje kutazongera gusubira mu byaha ahubwo bazasohoka bafite intego yo gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu.

Gereza y’abana ya Nyagatare ifungiyemo abana 393, 67% mu bayifungiyemo bakaba bazira icyaha cyo gusambanya abana.

Intara y’Uburasirazuba niyo ifitemo abana benshi kuko ufitemo 148 mugihe umujyi wa Kigali ariwo ufitemo bacye bangana na 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,muli Gereza bahigiramo ibintu byinshi,ndetse bamwe iyo basohotse muli Gereza,barakira kubera ubwenge bahakuye.Hari n’ababa Abategetsi bakomeye.Urugero,Robert Mugabe na Nelson Mandela bakuye Degrees muli gereza.Hari n’abandi benshi bagera muli gereza,bakiga neza Bible ikabahindura,bakavamo ari abantu beza,ndetse bakigisha Bible abo basanze hanze.Urugero,Abahamya ba Yehova bajya kwigisha Bible abagororwa muli gereza,bakabatizwa.Nabo bazataha bakayigisha abandi bantu,ikabahindura.Bible ituma umuntu wali mubi ahinduka mwiza.Akareka kwiba,kurwana,gusambana,ibiyobya-bwenge,etc...Ikibazo nuko abantu benshi banga kwiga Bible.Bakibeshya ko kuba umukristu nyawe ari ukujya gusenga ku Cyumweru cyangwa ku wa 6,bakagucurangira,ugatanga icyacumi ukitahira.Ntabwo aribyo Yesu yasabye abakristu.Soma Yohana 14:12 wumve "umurimo" Yesu yasize adusabye.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka