Byamenyekanye ko abari mu ndege yaburiwe irengero bashizemo umwuka nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaje ko hari indege nto yaburiwe irengero irimo abantu 3 n’imizigo.
Umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi (EU) wavuze ko wiyemeje gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba rigaragara muri iki Gihugu. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga imfashanyo nshya ku gisirikare cy’igihugu, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweru gishize.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Mozambique, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique (IGP) Bernardino Rafael basuye ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022, basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa, banasura (…)
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’inzego zNibanze zirimo ubuyobozi bw’umujyi wa Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bafashije abaturage 437 bakomoka muri uwo mujyi gusubira mu byabo.
Abantu 12 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yataye umuhanda ikagwa muri ruhurura kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022. Abarokotse iyo mpanuka bose uko ari 32, bose bakomeretse, 19 muri bo bakaba bakomeretse ku buryo bukomeye cyane.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yagiriye uruzinduko muri Eswatini aho yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini. Ni umuhango wabereye mu ishuri rya Matsapha Police college riherereye mu mujyi wa Manzini.
Nyuma y’uruzinduko rw’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu kirwa cya Taiwan, Leta y’u Bushinwa yabaye igifatiye ibihano by’ubukungu inategura kukigabaho ibitero.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abantu batanu(5) ari bo bari bamaze kumenyekana ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu gihe abandi benshi (…)
Abana batanu bo mu muryango umwe i Arusha muri Tanzania, bapfuye muri uku kwezi kumwe kwa Nyakanga 2022, bazira indwara itaramenyekana, ariko bo babaga bavuga ko bababara mu nda ndetse inda zabo zikabyimba.
Abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika mu gihugu cya Nigeria bashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro batahise bamenyekana. Umukuru w’ishyirahamwe ry’Amadini ya Gikirisitu muri Nigeria, Pasiteri John Joseph Hayab, yatangaje ko abashimuswe ari Padiri Donatus Cleopas na Padiri John Mark Cheitnum ubwo bari mu gace ka (…)
Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Bugereki yari itwaye intwaro izijyanye muri Bangladesh. Televiziyo y’Igihugu cy’u Bugereki yatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka igashya igakongoka n’abantu bari bayirimo bose bagahiramo.
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (HMCS), CG Phindle Dlamini.
Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inzego z’umutekano zigerageza kubasubiza inyuma zifashishije ibyuka biryana mu maso, ariko biranga biba iby’ubusa n’ubundi birangira babyinjiyemo.
Polisi ya Amerika yataye muri yombi umugabo witwa Robert E Crimo III ucyekwaho kurasa abantu 6 bagahita bapfa naho 24 bagakomereka ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge hafi y’i Chicago.
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo Christophe witwa Hirwa Nshuti Bruce witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022.
Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangaza ko umaze kwakira imiryango 635 bahunga intambara ikomeje guca ibintu muri teritwari ya Rutshuru.
U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho ingabo ziswe ‘East African Regional Force’ zizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro nyuma y’intambara zatewe n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu gihugu cya Sudani, ivuga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishobora kwiyongera ku buryo butigeze bubaho, bikaba byatuma habaho izindi ntambara n’abaturage bahunga, ibyo bikaba byakemurwa n’uko Sudani yahabwa inkunga y’ibiribwa.
Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyizeho amasaha mashya yo gufunga umupaka, nyuma y’uko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant arasiwe mu Rwanda amaze gukomeretsa abapolisi babiri bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Ingabo, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu 6 ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya na Uganda, byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 3 Kamena 2022 batangiye imyitozo ya 12 yiswe ‘Ushirikiano Imara 2022’, iyi myitozo ikaba irimo kubera i Jinja muri Uganda.
Mu gihe u Burusiya buvuga ko buzakomeza intambara burwanamo na Ukraine, Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Macky Sall, yagiye gusaba Putin kurekura ibiribwa n’ifumbire, kugira ngo uyu mugabane udakomeza kuhazaharira.
Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Intambara ikomeje guhuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, mu rukerera tariki 24 Gicurasi yabereye muri groupement ya Buhumba, abasirikare ba FARDC bata ibirindiro byabo barahunga.
Guverinoma ya Libya iyobowe na Fathi Bachagha, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiwe kandi na maréchal Haftar yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 yahunze Tripoli, nyuma y’amasaha make yari imaze yinjiye muri uyu murwa mukuru.
Abimukira hafi 44 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu mazi ku nkengero z’amazi muri Sahara y’Iburengerazuba.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zifatanyije n’abaturage batuye muri Lokiliri Payam mu muganda.
Imfungwa yo muri Amerika yitwa Casey White yatorotse gereza hamwe n’umucungagereza ucyekwaho kuyifasha biravugwa ko bari bafitanye umubano wihariye. Polisi yo muri Leta ya Alabama yavuze ko ibyo byemejwe n’izindi mfungwa zari zifunganywe na Casey White, ucyekwaho ubwicanyi.
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse kugaragaza abasirikare batatu buvuga ko bafatiwe mu mirwano iheruka yabahuje n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahakanye ibirego by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe n’igisirikare cya RDC butangaza ko bwafatiye abasirikare ba RDF babiri mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’abarwayi ba M23 (…)