Mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Ubumwe, Umudugudu w’Isangano mu Mujyi wa Kigali, hafi y’ahakorera RSSB, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, umukingo wagwiriye abasore bane, batatu muri bo bahasiga ubuzima, undi umwe ararokoka.
Inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n’inkongi, hahiramo ibintu bitandukanye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 habaye impanuka yahitanye abantu batatu ndetse n’inka zigera kuri 18 zihasiga ubuzima.
Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo n’umujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa barimo gukorera abaturage, abagize imiryango ya sosiyete sivile bakaba basaba Leta kubakiza ababahungabanyiriza umutekano.
Mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasharu, habereye impanuka y’imodoka yarenze umuhanda, igonga inzu irayisenya.
Umugabo witwa Bavakure Gerard yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo asana inzira zikiganamo, bimuviramo gupfa. Iki kirombe cya Kampani yitwa COMIKAGI, giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke.
Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.
Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare.
Ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 ahitwa Beretwari mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster ikomerekeramo abantu batanu.
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bacyo wiciwe i Goma muri iki cyumweru, kandi ko cyatangije iperereza ngo hamenyekane uburyo yapfuye.
Abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bose bakurwamo bapfuye.
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama mu Kagari ka Ngarama, mu Mudugudu wa Kabeho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster yagonze moto n’abatwara abagenzi ku magare, abantu babiri bahita bapfa abandi batanu barakomereka.
Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.
Abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza muri Uganda, batanze umuburo ku baturage babo bazitabira iserukiramuco rya Nyege Nyege, kwigengesera kubera kwikanga ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira Umujyi wa Kampala.
Ayo makuru yemejwe na Minisiteri y’Umutekano ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ibyari byatangajwe mbere n’uwo mutwe w’inyeshyamba ukorana bya hafi n’igihugu cya Iran.
Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zagiye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi zavuye mu bice zarimo nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bashushubikanyije ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zari muri Masisi.
Abayobozi babiri b’ibigo by’amashuri harimo uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri(GS Kiruri) n’uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Rukozo(GS Rukozo) byombi biherereye mu Karere ka Rulindo, batawe muri yombi.
Nyuma imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya Masisi tariki 5 Ugushyingo 2023, ndetse igasiga uduce dukomeye dufashwe n’abarwanyi ba M23, imirwano ikomeye yubuye muri Teritwari ya Nyiragongo mu gice cya Kibumba ku musozi wa Nyamishwi ku kirunga cya Nyamuragira ahari gukoreshwa intwaro zikomeye.
Umugabo witwa Hanyurwimfura André bakundaga kwita Padiri, bamusanze amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka, bikaba bikekwa ko yiyahuye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Umurundi Bukeyeneza Jolis mu gihugu cye, kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa birimo ubujura.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita n’igice z’amanywa, hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wakomerekejwe n’isasu ryaturutse mu mirwano ishyamiranyije imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umukozi wafatiwe mu cyuho yakira ruswa.
Abakora akazi ko kurinda umutekano mu bigo byigenga baravuga ko kudahemberwa igihe bibagiraho ingaruka, bakaba ndetse bakora amasaha y’ikirenga, bigatuma bahorana umunaniro kubera kutaruhuka.
Inzego z’ubuzima muri Palestine zatangaje ko ibitaro bya al-Ahli Arab byo mu mujyi wa Gaza byari birwariyemo abagera ku gihumbi byagabweho igitero, gihitana ababarirwa muri magana atanu, abandi batahise bamenyekana umubare bakaba bari bakirimo gushakishwa mu bisigazwa by’ibitaro byasenyutse.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, imvura yaguye yasakambuye ibyumba by’amashuri bitandatu, biherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Akagari ka Gaseke ku kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke (EP Gaseke).
Abiganjemo aborozi bo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, bahangayikishijwe n’inyamaswa bataramenya iyo ari yo iri gukomeretsa inyana mu buryo bukabije bikaziviramo urupfu.
Abantu bataramenyekana bibye ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga, mu kigo cy’amashuri abanza ya Muguri (GS Muguri), giherereye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo (...)
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, iratangaza ko guhugura abashinzwe umutekano bituma abakozi barushaho kugira ubushobozi bwo gukumira icyahungabanya umutekano.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, umusore yavuzweho kwica umukobwa w’inshuti ye, na we ahita yiyahura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yemeje aya makuru, avuga ko babimenye ahagana saa tatu z’ijoro.