Mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye ejo tariki 10/11/2011, abadepite batoye itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu Rwanda.
Mu karere ka Gakenke habereye inama yateguwe n’umushinga ukorera muri minisiteri y’ibikorwa remezo (PNEAR) ifatanyije na sosiyete West Ingenierie mu rwego rwo gusobanurira abayobozi batandukanye uburyo umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 50,000 uzashyirwa mu bikorwa.
Mu Rwanda hashize iminsi ngingo yo gukuramo inda itavugwaho rumwe na bose, aho uruhande rumwe rwemeza ko gukuramo inda ari ikosa rikomeye ariko hari na bamwe mu rubyiruko bemeza ko gukuramo inda mu gihe wayitwaye utabishaka urugero wafashwe ku ngufu ntacyo byaba bitwaye.
Nyuma yaho ibiciro n’imikorere y’ubwisungame mu kwivuza bivugururiwe, Akarere ka Bugesera kafashe ingamba zihamye zo gushishikariza abaturage bako bose kubwitabira.
Nkuko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) nayo ntiyasigaye inyuma kuko ifite ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuli n’abakozi bayo. Ubuyobozi bw’uru rwego ariko buvuga ko igiciro cy’ubwisungane mu kwivuza kitahindutse.
Mu kagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Nyirantare bigera ku malitiro ibihumbi birindwi, bamwe muri aba bacuruzi bakaba bari banafite imigambi yo kwica bamwe muri aba bayobozi.
Bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe “Reba kure” rikora isuku mu mujyi wa Ruhango ho mu ntara y’amajyepfo, batangaza ko ibishuko biba muri uyu mwuga, bigwatira uwukora kugeza n’ubwo aba atakibasha kuwikuramo.
Mu bihe by’imvura indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’imibu zikunze kwiyongera.Muri ibyo bihe nibwo usanga ibinogo birekamo amazi mabi byiyongera cyane cyane mu ngo zitagira imiyoboro isohora amazi hanze ku buryo bunoze.
Bitewe n’uko isuku ari isoko y’ubuzima buzira umuze, ni byiza ko buri wese aharanira kugira isuku, cyane cyane abantu bakuru bakayitoza abana bakiri bato bagakura barayigize umuco.
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo no kuzishyira mu bikorwa, kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena washyize ahagaragara ubushakashatsi ku ihame ryerekeye amahirwe angana n’imibereho myiza y’abaturage.