Umunyarwanda witwa Jacques Mungwarere ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye kuburana tariki 02/04/2012, mu mujyi wa Ottawa muri Canada.
Leon Mugesera yongeye gusaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumwongerera ukwezi ko kwitegura urubanza rwe. Ari imbere y’urukiko, kuri uyu wa Mbere tariki 02/04/2012, Mugesera yasabonuye ko agikeneye kuvugana n’abamwunganira kuko atarabagirira icyizere cyose.
Urukiko rwa Rouen mu gihugu cy’u Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/03/2012, rwatangaje ko rwifuza ko Claude Muhayimana, uregwa jenoside yoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ariho aburanishirizwa.
Urukiko rw’ubujurire rw’i Helsinki muri Finland na rwo rwakatiye umuvugabutumwa mu itorero ry’Ababatisita, Francois Bazaramba, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Urukiko rwo mu Bufaransa, tariki 29/03/2012, rwemeje ko Umunyarwanda uba muri icyo gihugu witwa Muhayimana Claude azoherezwa kuburanira mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwimuriye urubanza rwa Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi tariki 02/04/2012 kubera ko abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha bagomba kuvuruza ubuhamya bw’uregwa batabonekeye igihe.
Protais Zigiranyirazo uzwi ku izina rya “Z” arasaba urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kumuha indishyi z’akababaro kuko rwamutaye muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa kabiri tariki 27/03/2012, rwatangiye gusuzuma ibirego Ingabire Victoire yatanze asaba ko ingingo ya 2, 3, 4 n’irya 33 biri mu itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryo muri 2003 zakurwaho burundu ngo kuko zambura abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.
Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) taliki 26/03/2012, rwemeje ko urubanza rwa Charles Sikubwabo ruzaburanishwa n’urukiko rukuru rw’u Rwanda.
Dosiye ikubiyemo ibishinjwa Kayishema Fulgence yashyikirijwe umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, tariki 22/03/2012.
Mu rubanza rwa Ingabire rukomeje kuburanishwa n’urukiko, kuri uyu wa kabiri tariki 20/03/2012, Ingabire Victoire yatangiye kwemera bimwe mu bimenyetso byavuye mu Buhorandi, bigaragaza ko yagiranaga ibiganiro rwihishwa n’umutwe wa FDLR.
Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu (ACHPR), Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho Kenya (ICJ-Kenya), Amnesty International, Umuryango mpuzamahanga w’abavoka, Ihuriro nyafurika ry’abunganizi mu mategeko n’umuryango mpuzamahanga w’abunganizi ni yo miryango izatoranywamo uzakurikirana urubanza rwa Pasiteri Jean (...)
Umucamanza Nyirabirori Annonciata n’umwanditsi w’urukiko Nyirangorane Anastasie birukanywe ku mirimo yabo burundu bazira amakosa akomeye bakoze mu kazi kabo; nk’uko bitangazwa na Kaliwabo Charles umuvugizi w’inkiko.
Zimwe mu nkiko zo mu gihugu zahawe abayobozi bashya izindi zihabwa abacamanza bashya, nk’uko byemejwe mu Nama Nkuru y’Ubucamanza y’iminsi itanu iyobowe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yari iteraniye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Urukiko rw’ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruzatanga umwanzuro ku bujurire bwa Kanyarukiga Gaspard tariki 08/05/2012.
Ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara ibimenyetso byaturutse mu Buholandi, bishinja Ingabire Victoire ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo, kuvutsa umudendezo igihugu ndetse no gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.
Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) burasaba ko urubanza rwa Mathieu Ngirumatse na Edouard Karemera rwasubirwamo hagakosorwa amakosa yo kubakuraho icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside.
Ku munsi wa kabiri urubanza rwe rusubukuwe, Ingabire Victoire yahakanye ibimenyetso ashinjwa n’ubushinjacyaha ko yaba yaragiranye ibiganiro n’abagize umutwe wa FDLR binyuze ku murongo wa internet (email).
Umufasha wa nyakwigendera Nizeyimana Mohamed uherutse kwitaba Imana nyuma y’uko abatekamutwe bamutwariye amafaranga miliyoni 10, aravuga ko anenga cyane uburyo abafatiwe muri iki gikorwa cyo gutubura bari gukurikiranwa.
Ingabire Victoire yongeye kwisobanura ku byaha aregwa, aho yavuze ko mu byaha bitandatu aregwa harimo ibyo atemera nk’icy’ingangabitekerezo ya Jenoside. Yisobanuye kuri uyu wa Mbere mu gihe hari hategerejwe ko hasomwa ibimenyetso byakuwe mu Buholandi.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), kuwa Mbere tariki 12/03/2012 niho ruzasuzuma icyemezo cyo kohereza mu Rwanda urubanza rwa Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Leta ya Canada irateganya kohereza Umunyarwanda Télesphore Dereva mu Rwanda kugira ngo anyuzwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha aregwa byo kuba yarabaye mu mutwe w’Interahamwe.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko Tharcisse Muvunyi afungurwa kuko yari amaze kurangiza ¾ by’imyaka 15 yakatiwe ; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na perezida w’urukiko tariki 06/03/2012 ribivuga.
Ubushinjacyaha bw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bukomeje kugaragaza uburyo uwahoze ari minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware, yabeshye mu buhamya yatanze yiregura.
Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert na Caporal Ngabonziza Ramazan gufungwa burundu no gusubiza amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 641 bafatanwe nyuma yo kwiba kwa Munsasire Celestin utuye mu gasantere ka Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012.
Umuryango wa Makombe wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, urashinja komite nyobozi y’aka karere kudashyira mu bikorwa umwanzuro inama njyanama y’aka karere iherutse gufata ku bijyanye n’amasambu uyu muryango uburanira.
Urukiko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ruzasoma urubanza rw’abasirikare mu ngabo zatsinzwe ari bo Major Aloys Ntabakuze na Lit. Ildephonse Hategekimana tariki 08/05/2012.
Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye kashyize Hassan Bubacar Jallow ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwihariye ruzakurikirana imanza zizaba zitararangira ubwo urukiko mpuzamahanga mpamabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY) zizaba zifunze.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rugiye gutangira kwakira ubuhamya bw’ubushinjacyaha buvuguruza ibivugwa na Ngirabatware Augustin, Minisitiri w’Igenamigambi muri Leta yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Dosiye w’uwahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Leta yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Rafiki Nsengiyumva, yaburiwe irengero bituma urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rutabasha gutanga umwanzuro kw’iyoherezwa rye mu Rwanda.