Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko butazihanganira ababyeyi batazohereza abana ku mashuri ku gihe, kuko umunani uruta byose ari ishuri ry’umwana, dore ko kutohereza abana ku ishuri biri mu bitera ubuzererezi.
Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) aratangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022.
Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu (...)
Ibi MINALOC ibitangaje mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kujya gutangira igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri 2022/2023.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta bigaburira abana ku ishuri, barasaba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kubifasha kubona amafaranga akoreshwa mu kubona ifunguro ry’abanyeshuri, kuko kugeza ubu ataraboneka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko kuva none tariki ya 22 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 abanyeshuri bose bazaba bageze mu bigo by’amashuri bigaho kugira ngo batangire igihembwe cya mbere cy’Amashuri y’umwaka wa 2022-2023.
Abarimu bo mu bigo by’amashuri bibarizwa mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, baributswa ko umurezi udaharanira kurangiza amasomo aba ateganyijwe mu ngengabihe y’umwaka w’amashuri, abangamira ireme ry’uburezi buhabwa abana, akangiza ahazaza habo.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.
Abanyamurayngo ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi biyemeje ko umwaka w’amashuri 2022-2023, abana bose bagomba gufatira amafunguro ku mashuri, mu rwego rwo kunoza politiki y’Igihugu y’ubukungu bushingiye ku burezi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS), baravuga ko batewe impungenge n’icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi bari basanzwe batanga ku bigo by’amashuri, kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bigo bayobora.
Bamwe mu babyeyi bishimiye ibyemezo n’amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), aherutse gusohoka arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85Frw mu mashuri yisumbuye acumbikira abana, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari igenerwa amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS) mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.
Abakorerabushake b’umushinga Uburezi Iwacu 363 mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba ni bo bagenewe amagare azaborohereza ingendo mu gukurikirana amarerero y’abana ndetse n’ahandi hantu hari amasomero yagenewe abantu bakuru kugira ngo babashishikarize gusoma.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga, Tekiniki n’ubumenyingiro (RTB), kiratanganza ko mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/ TSS), bagiye gutangira kwiga muri porogurame (Programs) zivuguruye, zizatanga amahirwe ku bashaka gukomeza kaminuza yaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyaraye gisohoye itangazo ryerekana uko abanyeshuri bazagenda mu kujya gutangira igihembwe cya mbere ku byiciro bitandukanye, kizatangira ku ya 26 Nzeri 2022.
Abarimu 3,500 bakorera mu Karere ka Rubavu bahuriye muri Stade Umuganda mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bashimire Perezida Kagame wabongereye umushahara, akabasubiza agaciro bari barambuwe kubera imibereho bari babayeho.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022. Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka (...)
Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Nzeri 2022.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, arakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri, bibarizwa mu Karere ka Gakenke, kwikebuka bakareba ibikibangamiye iyubahirizwa rya gahunda y’uburezi, no gufatanyiriza hamwe mu kugaragaza umusanzu wabo ufatika, mu (...)
Ababize kuri College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero n’abahakoze batangije ihuriro bemeza ko rizabafasha kwiteza imbere, no kuzamura ireme ry’uburezi n’uburere ku banyeshuri bahiga n’abategerejwe kuza kuhakomereza amasomo.
Abarezi bo mu Karere ka Bugesera biyemeje kuremamo abanyeshuri Ubunyarwanda, bakarenga icyo integanyanyigisho iteganya, ahubwo bakabanza kubigisha ubumuntu, bakagira indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ubereye u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.
Mu kiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 29/8/2022, bagaragaje ko kwiga ukoresheje ikoranabuhanga byoroshye kurenza kwigishwa n’umwarimu muri kumwe.
Kaminuza yigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, yahaye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), abahasoje amasomo 44, umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.
Abarimu basaga ibihumbi bine baturutse mu mashuri 150 abanza n’amashuri y’incuke yo hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, bateraniye mu Karere ka Musanze, aho bongererwa ubumenyi, mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa ntoya(tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no (...)
Mu barimu n’abandi bakozi b’amashuri Leta yazamuriye umushahara guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, harimo abize kera uburezi bw’ibanze bw’imyaka 11 bafite impamyabumenyi zitwa A3.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakarisubizwamo, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’abafatanyabikorwa, hamwe n’ubukangurambaga butandukanye.
Abarimu b’Abanya-Zimbabwe bagera kuri 208, bamaze gukora ibizamini byanditse kugira ngo bazemererwe guhabwa akazi mu Rwanda, ubu basigaje kuzakora ibizamini byo mu buryo bwo kuvuga (interviews) mu Cyumweru gitaha.
Ikigo Kepler cyigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), cyatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku barangije imyaka itatu bacyigamo bagera ku 101.