Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bufatanije n’abaturage batangiye kurwanya indwara yitwa kirabiranya ifata urutoki ikarwangiza ku buryo bukabije insina ntizishobore kwera kandi ikandura cyane.
Ubuyobozi bwa banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) burashima imirimo yo gutunganya igishanga cya Rurambi butera inkunga kuko izakemura ikibazo cy’ibiribwa.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki kugira ngo rutange umusaruro ushimishije,tariki 13/03/2012, mu karere ka Karongi hatangijwe gahunda yo gukorera urutoki mu mirenge ikora ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Leta ihangayikishijwe n’uko abagore biganje mu mirimo y’ubuhinzi ariko ntibagire uruhare ku musaruro wabwo. Mu mirimo y’ubuhinzi yose mu gihugu, abagore bagera kuri 86%. Ubuhinzi ubwabwo butanga 80% by’imirimo mu gihugu hose.
Icyiciro cya mbere cy’abahinzi barangije mu ishuri rigamije guhugura abahinzi bo mu murima, barasabwa kwegera bagenzi babo batabonye ayo mahirwe kugira ngo babafashe kwiteza imbere.
Inzobere mu buhinzi bw’ibihumyo akaba n’umukozi w’ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi (Rwanda agriculture technology demonstration centre), Lin Yingxing, aratangaza ko imiterere y’igihugu cy’u Rwanda iberanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo.
Inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje inkunga ya miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika (miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda) agenewe igice cya gatatu cy’umushinga wo guteza imbere imishinga yo mu cyaro (RSSP).
Mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Burera niko ka mbere muri gahunda yo guhuza ubutaka bugahingwamo igihingwa cyatoranyijwe; nk’uko byagarajwe tariki 22/02/2012.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abayobozi bo muri iyo ntara kudahana umuturage kubera ko atabashije kubahiriza gahunda y’igihugu yo guhuza ubutaka no kongera umusaruro. Avuga ko umuyobozi akwiye kwegera uwo muturage akamusobanurira neza ibyiza by’iyo gahunda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga (NAEB) n’abafatanyabikorwa bayo bo mu ntara y’Amajyepfo biyemeje kongera agaciro, umusaruro ndetse n’ubuso buhingwaho icyayi na kawa.
Guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera cyane ku buryo wikubye inshuro zirenga icumi nk’uko abahinzi bahinga ingano n’ibirayi mu mirenge ya Cyungo na Rukozo muri Rulindo babyivugira.
Kubera ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu buhinzi bw’ibinyamisogwe, rwatoranyijwe kwakira inama y’abashakashatsi mpuzamahanga yiga ku buryo ibinyamisogwe byakongererwa umusaruro kuko bifasha guca umirire mibi.
Abaturage bo mu turere tunyuranye mu ntara y’uburasirazuba batangiye kugurisha imyaka yabo yari igeze igihe cyo gusarurwa ku giciro gito ku kiri ku isoko (ibyo bita kotsa imyaka) kubera ko abo baturage badafite aho kuyisarurira.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’akarere ka Gatsibo, Habarurema Isae, atangaza ko icyari ikibazo cy’isuri ubu cyamaze kuba igisubizo kuko amazi ava ku misozi azajya akoreshwa mu kuhira imyaka ku misozi mu gihe cy’izuba.
Abagize koperative “Abahizi ba Cyeza”, baratangaza ko imyumbati iva ku mbuto y’imituburano nta kibazo kidasanzwe igira cyo gukarata cyangwa n’ubundi bubihe keretse iyo ititaweho uko bikwiye.
Tariki 13/01/2012, abacuruzi b’imiti y’ibihingwa n’iy’amatungo mu Rwanda bakoze amahugurwa yerekeranye n’imiti mishya izanywe ku isoko mu Rwanda n’uruganda rwo muri Singapore.
Impuzamakoperative y’abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera umunani kuri 16 yakorewe igenzura, niyo yatoranyijwe agenerwa ibihembo bigizwe n’amapombo atera imiti mu mirima y’imiceri n’amahema yo kwanikaho umuceri usaruwe, byatanzwe n’umushinga PAPSTA, ugamije gutera inkunga gahunda ihamye y’ubuhinzi bw’umwuga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buratangaza ko nta muturage wigeze abuzwa uburenganzira ku musaruro we w’ibigori, umuceri n’ibindi. Ibi bije bivuguruza ibyari byanditswe n’urubuga rutemewe mu Rwanda, www.leprophete.fr, rwari rwanditse ko abaturage babujijwe gusarura imyaka yabo.
Minisitri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, aratangaza ko u Rwanda ruteganya kuba rufite umusaruro ukomoka ku gihingwa cy’umuceri uhagije mu myaka ine iri imbere ku buryo rutazakenera kongera gutumiza umuceri hanze.
Umuyobozi w’agateganyo wa sosiyete Imtiaz Enterprises, Imtiaz Hussain, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu birya ibirayi cyane ku isi bityo iyi sosiyete ikaba igiye kuzana ubwoko bugezweho mu Rwanda.
Abahinzi bo mu karere ka Nyanza barishimira ibikorwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibakorera mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibirayi ndetse no kubona indyo yuzuye.
Abacuruza ifumbire nyongeramusaruro barasabwa kuba intangarugero mu bahinzi bashyiraho imirima y’ikitegererezo, ndetse bakanongera serivisi nziza bageneraga abaguzi bakora mu bikorwa by’ubuhinzi.
Enterprise Urwibutso irateganya gutanga ingemwe z’imizabibu ku baturage ba Rulindo bifuza kuyihinga kuko byagaragaye ko ubuhinzi bwayo bushoboka mu Rwanda.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba arashima uburyo gahunda Leta yo guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe igenda itanga umusaruro kandi ikaba iri no guteza imbere abaturage bibumbiye mu makoperative.
Kuva aho muri Gisagara batangiye guhinga ibihingwa byatoranyijwe ndetse bigaterwa ku buryo bwategetswe, abahatuye barabona ko ikibazo cy’inzara kizaba kitakivugwa mu minsi mike iri imbere.
Abahanga mu bya siyansi b’umuryango w’abibumye baratangaza ko indwara iri kwibasira igihingwa k’imyumbati muri Afrika ishobora kuva mo icyorezo.
Nyuma yo kubona ko igihingwa cy’ibireti kigenda kirushaho gucika mu turere gihingwamo, kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ishyirahamwe SOPYRWA biyemeje kongera guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda.
Benshi mu batuye mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, ntibarumva bihagije akamaro ko guhuza ubutaka mu rwego rwo guhinga igihingwa kimwe cyatoranijwe muri ako karere.
SABMiller, uruganda rukomeye muri Afrika y’amajyepfo rukora ibinyobwa bitandukanye rwashyize ahagaragra inzoga igurishwa ikoze mu myumbati yitwa Impala.
Ikigereranyo cyakozwe n’umuryango Action Aid ndetse na IPAR(Institute of Policy Analysis and Research) kigaragaza ko U Rwanda rugenda rurushaho kwivana mu bihe by’inzara uko imyaka igenda isimburana. Mu mwaka wa 2005 inzara yari ku gipimo cya 25,4%,mu mwaka wa 2009 yari igeze kuri 23,5% naho mu mwaka wa 2011 igipimo cyiri (...)