Mu gice cya mbere cy’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Ryambabaje Alexandre, yatubwiye byinshi ku buzima bwe cyane nk’umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu akanayitoza muri Volleyball. Muri iki gice cya kabiri aratubwira kandi bimwe mu byo atazibagirwa mu buzima bwe cyane cyane bwo muri volleyball.
Izina Ryambabaje Alexandre ni izina rizwi mu Rwanda nk’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi ariko kandi akaba azwi cyane nk’umwalimu w’imibare muri Kaminuza akaba n’umuhanga mu gukina Volleyball.
Ikipe ya REG VC yasinyishije umukinnyi wa kabiri ari we Sibomana Jean Paul amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka itatu muri UTB VC.
Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette bakinira ikipe ya UTB n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball barasaba abantu guhindura imyumvire ivuga ko abakinnyi b’abagore bakora imyitozo myinshi bashobora gutakaza uburanga bikanabagiraho ingaruka zo kubura abo barushingana.
Ikipe ya Volleyball Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) REG VC, imaze gusinyisha umukinnyi Dusengimana Wyclif amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore wakiniraga ikipe yo mu gihugu cya Misiri ya Canal Sports Club.
Ikipe ya APR VC y’abagabo yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu itagitwara, nyuma yo gutsinda UTB VC y’abagabo amaseti atatu kuri abiri, naho UTB VC mu bagore yakinaga umwaka wayo wa kabiri yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda APR W VC amaseti atatu kuri mwe.
Amakipe ya APR VC na UTB VC arahurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda haba mu bagabo no mu bagabo.
Imvura yaguye ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Kigali yarogoye umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyball wahuzaga ikipe ya REG VC n’ikipe ya APR VC.
Amakipe ya Kaminuza ya UTB mu bagabo no mu bagore yamuritse imyenda mishya anatanga urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri shampiyona ya Volleyball.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamaze gutangaza ingengabihe ya shampiyona ya Volleyball y’umwaka wa 2019/2020.
Umunyarwanda Ruterana Fernand Sauveur yatorewe kuyobora akarere Gatanu (zone 5), kamwe mu turere turindwi tugize impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku mugabane wa Afurika (CAVB).
Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Volleyball Club buratangaza ko bwamaze gutandukana n’umukinnyi Mutabazi Yves nyuma yo kunanirwa kumvikana ku masezerano mashya iyi kipe yifuzaga kumwongerera.
Ikipe ya Gisagara VC yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri visi kapiteni wayo, Akumuntu Kavalo Patrick. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, i Gisagara aho iyi kipe isanzwe ibarizwa.
Ikipe ya Gisagara VC yateguye umwiherero uzayihuza n’abakozi bayo ukazamara iminsi itatu. Ni umwiherero utangira kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2020 ukazarangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 ukabera mu Karere ka Gisagara.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na UTB VC, Karera Emille Dada, yahishuye ibanga ritumye amara imyaka 20 akina Volleyball nk’umukinnyi muri shampiyona.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryemejeko shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore izakomereza aho yari igeze mu kwezi kwa Nzeri 2020.
Abakinnyi n’abayobozi b’Ikipe ya REG Volleyball Club baratangaza ko batiyumvisha uburyo bari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona kandi barusha amanota Gisagara VC amanota menshi.
Umutoza w’Ikipe ya UTB VC, Nyirimana Fidele asanga impamvu abatoza bagitangira gutoza badahirwa n’uyu mwuga ari uko bibanda gutoza amakipe yo mu Mujyi wa Kigali gusa.
Mu gihe isi ikomeje kugarwizwa n’icyorezo cya Coronavirus hano mu Rwanda hamaze iminsi havugwa amakipe ahagarika amasezerano n’abakinnyi biturutse kuri icyo cyorezo cya COVID-19.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley) ndetse akaba n’umukinnyi wa UTB VC, Ntagengwa Olivier, yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Akumuntu Kavalo Patrick wizihiza isabukuru y’imyaka 28 kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, yavuze ko mukuru we Ndamukunda Flavien ari we wamukundishije umukino wa Volleyball bakina bombi.
Ikipe ya UTB VC y’abagabo yahigiye gutsinda REG VC nyuma yo kuyitwara igikombe mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel iyitsinze amaseti 3-2.
Mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 07 n’iya 08 Werurwe 2020 mu Karere ka Huye, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hazabera irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iryo shuri.
Ikipe ya Gisagara VC izakira UTB VC ku munsi wa karindwi wa shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.
Amakipe ya Kaminuza ya UTB , ikipe y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore, yombi yegukanye igikombe cy’Ubutwari 2020.
Imikino isoza igice kibanza muri Volleyball yasojwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020, ikipe ya Gisagara VC itsinda REG VC amaseti 3-2, mu gihe Ikipe ya Kirehe VC yatsinzwe na IPRC Ngoma amaseti 3-1 isoza imikino ibanza nta mukino n’umwe itsinze.
Kuva ku wa gatandatu tariki 21 kugera ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa ry’abagore ryateguwe na UTB VC. Ni irushanwa rifite umwihariko dore ko rizitabirwa n’ikipe y’igihugu ya Botswana.
Shampiyona ya Volleyball yakomeje ku munsi wayo wa kabiri ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, ikipe ya REG VC itsinda UTB VC amaseti atatu kuri abiri.
Umunsi wa kabiri wa shampiona ya Volleyball mu Rwanda uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, ntukibereye muri Kigali Arena nk’uko byari biteganyijwe
Shampiyona ya Volleyball umwaka w’imikino wa 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, aho imwe mu mikino izabera muri Kigali Arena