Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyagatare ko guverinoma izabafasha kurwanya ikibazo cy’amazi make mu mirima, bifashishije guhunika ayo kuhiza.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, umukandida wiyamamariza kuyobora u Rwanda yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yashimangiye ko u Rwanda ari urw’Abanyarwnda hatitawe ku idini umuntu aturukamo cyangwa umuryango nk’uko FPR yabiharaniye.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangarije Abanya-Rulindo ko bamushimishije cyane, yongeraho ko uyu munsi ari umwihariko.
Paul Kagame umukandida wa FPR, yibukije abatuye Akarere ka Rulindo amateka y’ako Karere yihariye yerekeranye n’urugamba rwo kubohora igihugu , abasaba kubakira kuri ayo mateka bagateza igihugu imbere.
Marie Goreth Nyirakamana ufite imyaka 56, utuye mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo ari mu barimo kwamamaza umukandida wa FPR - Inkotanyi Paul Kagame kuko ngo akiri muzima, abikesha serivisi z’ubuvuzi zegerejwe abaturage.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yashimye uruhare rw’amashyaka yiyunze ku ishyaka rye mu kubaka igihugu, yemeza ko bikomeje byageza u Rwanda aho rwifuza.
Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko amateka ya Bugesera ari urugero rw’ubudasa bw’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo no kwiyubaka nyuma y’ibibazo.
Abaririmbyi batandukanye bo mu Rwanda barimo abatwaye Primus Guma Guma Superstar kuva muri 2011 bakomeje kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yiyemeje ko natorwa azahindura isura ya Nyabugogo, kubera ko ari ihuriro ry’abaturuka mu Bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu turere dutandukanye tw’igihugu bakomeje guhurira hamwe bakamamaza umukandida wabo, Paul Kagame.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko muri manda itaha azongera ibikorwa biganisha ku burezi, cyane cyane mu Karere ka Muhanga aho yiyamamarije.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko guverinoma izi ikibazo cy’imirire mibi cyugarije Akarere ka Ngororero, ariko abizeza ko agiye kukirangiza burundu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu turere dutandukanye mu gihugu bakomeje kwamamaza umukandida wabo, Paul Kagame.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017.
Ubwo umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamagabe, Huye na Kamonyi, n’ahandi mu turere dutandukanye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamwamamaje.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ubu u Rwnda rwishimira kongera gushibuka nyuma y’uko amahanga arutereranye akeka ko rutazongera kubaho.
Abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo abatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar kuva muri 2011 bakomeje igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Umukandida wa FPR-INkotanyi Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe atarigeze agirwa n’abandi mu bihe byashize, abasaba kutayapfusha ubusa.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko nubwo ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye bwiza, hakiri aho butaringaniye bikaba ari bimwe yiyemeje kuzahangana nabyo muri manda itaha.
Frank Habineza w’ishyaka "Democratic Green Party of Rwanda" na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017.
Abayoboke b’umuryango FPR-Inkotanyi mu turere dutandukanye tw’igihugu batangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo, Paul Kagame.
Umukandida wa FPR Paul Kagame yemereye abatuye Akarere ka Gisagara ko azabagezaho amashanyarazi ku kigero cya 80%, bavuye kuri 22% bariho ubu.
Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko atumva impamvu Akarere ka Nyaruguru kari karibagiranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikageza n’aho n’abagatuye nta cyiza babonwaho.
Umukandida wa FPR Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko kuyobora igihugu bitoroshye, kuko kugeza u Rwanda aho rugeze ubu bitabaye ibitangaza ahubwo byaharaniwe.
Paul Kagame, umukandida wa FPR, yateye intambwe itamenyerewe muri Politiki ashima amashyaka yemeje ko abarwanashyaka bayo bazamutora, abizeza ko bahisemo neza.
Abaririmbyi bo mu Rwanda batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) kuva mu mwaka wa 2011 batangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bahereye mu Ntara y’Amajyepfo.