Bamwe mu banyeshuri biga gutwara ibinyabiziga bashaka impushya za burundu, bavuga ko bakunze guhura n’imbogamizi zo kutigishwa neza uko bikwiye, bagasaba ko ibyo bibazo byakemuka bakajya bahabwa ubumenyi buhagije, bakajya gukora ibizamini bizeye ko bari butsinde.
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2024, kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Imvura yaguye ku gicamunsi tariki 10 Mata 2024 yateje inkangu yafunze umuhanda Nyungwe-Nyamasheke, bituma utongera kuba nyabagendwa.
Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangiwe gusengera muri stade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi.
Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi yose, basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bibukijwe ko umuntu wajya mu ngeso mbi nyuma y’igisibo, icye kiba kitakiriwe na Allah (Imana), basabwa gukomeza ibikorwa byiza.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), urahamagarira Abayisilamu batuye mu Rwanda kwizihiza neza umunsi wa Eid Fitiri ari na ko bibuka kubahiriza no kurangwa n’umuco mwiza batozwa n’idini ryabo, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, avuga ko gushakisha imibiri y’abazize Jenoside, i Ngoma mu Karere ka Huye byabaye bisubitswe, kandi ko hamaze kuboneka ibarirwa mu 2,060.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Londres mu Bwongereza aho yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Rishi Sunak, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’umuryango Cyber Rwanda, butangaza ko bwashyizeho urubuga rukubiyemo amakuru ajyanye n’ibyo ingimbi n’abangavu bibaza ku mihindagurikire y’umubiri wabo, ariko bikajyana n’icyerekezo bifuza kuganamo.
Abatuye mu mujyi wa Kamembe batangaza ko bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi meza, kubera ibiza byaciye umuyoboro wari usanzwe ubagemurira amazi.
Mu Karare ka Bugesera, ikibazo cy’amazi kimaze igihe kitari gito gishakirwa umuti urambye, ndetse hakozwe na byinshi birimo kubaka inganda zitunganya amazi, harimo n’urwa Kanzenze rutunganya ahabwa Umujyi wa Kigali, andi agahabwa Akarere ka Bugesera, ariko ikibazo ntikirangira, gusa ngo hari gahunda yo kugikemura burundu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera ko kuzamura imibereho myiza y’abaturage bashinzwe ari inshingano zabo bose, kandi imibereho igahinduka igana imbere, kuko utajya imbere, aba asubira inyuma.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ tariki 05 Mata 2024 wamuritse igitabo gikubiyemo ubushakashatsi wakoze kigaragaza uko uburezi bwifashe mu bantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uri mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga u Rwanda ari Igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu nzego zitandukanye ku buryo hari byinshi byo kurwigiraho.
Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga, burishimira abanyamuryango bashya 80 ba FPR Inkotanyi bungutse, babaka barahiriye kwinjira muri uwo Muryango kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babufata nk’akazi k’ibanze baboneramo amafaranga menshi ugereranyije n’indi mirimo, ibi bikaba bibafasha kwikemurira ibibazo by’imibereho mibi n’ubukene bahozemo, bakiteza imbere.
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, nibwo Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yahawe inkoni y’ubushumba, nk’umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo.
Imiryango itishoboye 354 yo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke ituye mu manegeka akabije, iri kubakirwa Umudugudu w’icyitegererezo, mu rwego rwo kuyifasha mu iterambere no kugira imibereho myiza.
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu ku mashuri gutangira igihembwe cya gatatu tariki 15 (...)
Imiryango 69 ituye mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inzu zo kubamo nyuma y’uko basenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023.
Abantu bafite ubumuga bw’uruhu, barasaba Leta y’u Rwanda ko binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, hashyirwaho uburyo ngarukamwaka bwo kubasuzuma kanseri y’uruhu.
Uwitwa Razaro Nkunzurwanda wo mu Mudugudu wa Rebero uherereye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kuba yarishe umwana yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano.
Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gakenke, tariki 04 Mata 2024, bazindukiye mu muganda wo gufasha imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, aho batunganyije imirima yabo iri ku buso bungana na hegitari ebyiri.
Abatuye mu Midugudu ya Gatoki na Karambi iherereye mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bibaza igihe ikibazo cy’amazi abasenyera avuye mu muhanda kizakemukira burundu, kuko ibyakozwe byose ntacyo byagezeho, bagasaba ko cyakwitabwaho kigakemuka.
Abaturage bo mu Tugari twose tw’Akarere ka Kamonyi barimo gusoza amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru, agamije ubukangurambaga kwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzuza ibisabwa ngo bazabashe kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Bamwe mu bakekwaho ubufatanyacyaha mu gutekera umutwe rumwe mu rubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze gufatwa hakaba harimo gushakishwa uvugwa ko bakorera kuko yaburiwe irengero.
Hari abatuye n’abagenda mu mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zawo, bagaya umwanda babona mu bwiherero bwa hamwe na hamwe mu hahurira abantu benshi, usanga bavuga ko bidakwiranye n’umujyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buributsa abaturage n’abayobozi kwirinda ibyatuma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho, bikaba byatuma Abanyarwanda bongera kwishora mu bikorwa bibi byaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye byanatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakicwa abasaga Miliyoni mu minsi 100.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare rwatangiye gukora mu mpera za Werurwe 2024, mu buryo bw’igererageza.
Nyuma yo kumara igihe kinini bahanganye n’imbogamizi zituruka ku kuba batagira isoko, abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batangiye kwegeranya ubushobozi bw’amafaranga bazifashisha mu kwiyubakira isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda.