Kuva ku munsi w’ejo mu karere ka Gatsibo hakomeje kuvugwa inkuru y’abana batatu baburiwe irengero. Ni inkuru yari yakuye imitima benshi kumva abana batatu bari mu kigero kimwe kandi b’abakobwa, babuze bava ku ishuli. Inkuru nziza kuri ubu, ni uko abo bana babonetse ndetse bagasubizwa mu miryango yabo.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ku by’ubukungu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mata, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’isuri yatewe n’imvura ndetse no gucukura imirwanyasuri. Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bukaba bwibanze ku gushishikariza abaturage gufata indangamuntu, no (...)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’Umuryango RWACHI (Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative) wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ingimbi n’abangavu mu kubafasha gutegura ejo hazaza heza, bateguye imfashanyigisho izafasha ababyeyi (...)
Abahanzi barasaba ko habaho uburyo bukomeye bwo kurinda umuntungo wabo ukomoka ku buhanzi, kuko hari abakennye nyamara batakagombye gukena, kuko ibihangano byabo byakijije abandi kandi ba nyiri ubwite ntacyo bibamariye.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko uburinganire atari imibare gusa ahubwo igikwiye ari ugukuraho imbogamizi zibangamiye abageze mu nshingano, bitari ukugaragagara mu mibare gusa.
Tariki 26 Mata 2024, mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’abagera kuri 283, bagizwe n’abapolisi b’u Rwanda 250 na 33 bo mu nzego z’umutekano zo muri Santrafurika.
Nyuma y’amezi icyenda Nzabonimpa Emmanuel agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, iyi ntara yamaze guhabwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Nzabonimpa ahita asubira kuyobora Gicumbi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye anagirana ibiganiro n’itsinda ry’abagize Impuzamiryango irwanya Malariya (MIM), bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ya 8 y’Ihuriro Nyafurika ryiga kuri Malariya (PAMC) 2024.
Tariki 26 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba amafaranga angana n’ibihumbi umunani by’Amadolari y’Amerika, n’andi ibihumbi birenga 700Frw.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yiyemeje kuvugurura Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, kugira ngo imibiri y’abitabye Imana ijye itwikwa, mu rwego rwo kurondereza ubutaka no kuruhura abavunwa n’ikiguzi gihanitse cyo gushyingura.
Inama y’Abaminisitiri yemeje gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘Automatique’. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘Automatique’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, avuga ko Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kubura amafaranga byatumye imihanda itatu ya kaburimbo yoroheje yagombaga gukorwa idindira.
Abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bahawe akazi, mu mirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, kuri ubu ibyishimo ni byose ko bikomeje kubafasha kwikura mu bukene.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Jordanie, zagiranye ibiganoro n’Ingabo zo muri iki gihugu, byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.
Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvugira, Umudugudu wa Bujagiro, imvura yaguye tariki 24 Mata 2024 yangije igice cy’umuhanda Nyamagabe-Rusizi ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe, inangiza ipoto y’amashanyarazi bituma kuva aho Kamiranzovu ugana i Nyamagabe habura umuriro.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Sudani y’Epfo bashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye mu Mudugu wa Murambi, abagabo batatu bari bagwiriwe n’ikirombe cya Koperative yitwa COMIRWA ubwo bari bari mu kazi, bose bakuwemo ariko bapfuye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2024.
Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2024, Umuryango IBUKA Senegal ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, wateguye ikiganiro cyiswe ‘Igicaniro’, cyahuriyemo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri icyo gihgu, baganira ku mateka mabi ya Jenoside, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, by’umwihariko bagaruka ku (...)
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangiye gahunda yo kwegera abaturage muri gahunda ya Nanjye Ni BK, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’iyo banki.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ari ingirakamaro, kuko bizamura umuntu mu mibereho myiza no mu bukungu.
Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora ubusesenguzi kuri gahunda na Politiki za Leta IPAR-Rwanda, bugaragaza ko mu Karere ka Musanze hagikenewe kongerwa ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’abaturage, kugira ngo biborohere kugendana n’ingamba z’icyerekezo cy’iterambere cya 2050.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yafatanyije n’Umujyi wa Kigali mu guhuza umunsi wa Siporo rusange (Car Free Day) n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024.
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu gikomeye Igihugu cyakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage bumvaga ko hari ugomba kubafasha gukemura ibibazo byabo, ahubwo ko bagomba kwishakamo ibisubizo.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 habaye impanuka y’umukingo waguye ku bagabo babiri, umwe akurwamo yanegekaye undi ahasiga ubuzima.
Perezida Paul Kagame anyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto, umuryango n’abaturage b’icyo gihugu, bari mu gahinda k’urupfu rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n’abandi basirikare umunani.