WDA irashishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro impano bifitemo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) cyatangiye igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda gukora indi myuga itari ubuhinzi n’ubworozi busanzwe ahubwo bagaharanira gukora ibibinjiriza binyuze mu mpano bifitemo.

Gutangiza iyo gahunda mu ntara y’uburengerazuba byabereye mu kigo ngororamuco no guteza imbere imyuga kiri i Wawa taliki 27/01/2013, aho ubuyobozi bwa WDA bufatanyije na Rwanda Arts Initiatives bagaragaje ko hari ubumenyi Abanyarwanda bifitemo kandi batabyaza umusaruro nk’ubuvanganzo.

WDA ivuga ko nubwo amashuri y’umuziki, amafilimi, amakinamico, gushushanya no kwandika ibitabo bitaratezwa imbere biri mu bishobora gutunga benshi. Bamwe mu bakorana na Rwanda arts initiative bagaragaje ko ababikora bibinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 500 mu cyumweru.

Karamutsa Gerard ushinzwe ubujyanama muri DWA avuga ko gahunda iki kigo cyihaye ari ugushaka abafite izi mpano no kubafasha kuziteza imbere cyane cyane mu rubyiruko kandi bagafashwa kuzigeraho aho hari abatangiye kwiga gukina no gukora filimi, ishuri ry’imyuga ku Nyundo rikongera gukora ndetse umwaka utaha bazatangira no kwigisha umuzika.

Nubwo WDA izenguruka igihugu ishishikariza urubyiruko kwitabira gukora imyuga ijyanye n’impano rwiyumvamo, ntibibuza ko n’imyuga isanzwe yakitabwaho ikabyazwa umusaruro bikwiye.

Ingero zitangwa ni nko gukora ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga kuko biracyenewe aho umuntu ahinga hato akeza byinshi, ubucyerarugendo mu Rwanda ntiburabyazwa umusaruro uko bikwiye mu gihe imyuga y’ubwubatsi, gutunganya imisatsi, gukanika ibinyabiziga no gukora amashanyarazi mu Rwanda ahenshi bikorwa n’abanyamahanga.

Ubwo yasozaga ihuriro ry’urubyiruko rugize AERG umwaka ushize, Perezida Kagame yanenze benshi badaha agaciro imyuga mu gihe ikozwe neza yateza imbere igihugu, avuga ko kwiga kaminuza atari byo bitanga amahirwe yo kubaho neza kuko ukora umwuga ashobora kwiga na Kaminuza abigejejweho n’umwuga.

Nubwo Perezida yatanze ingero ku bihugu byateye imbere nk’Ubudage mu gukora ibintu biramba bikabiviramo gukundwa kubera ubuhanga abanyagihugu bashyira muri iyi myuga, mu Rwanda haracyaboneka inzitizi zo kwiga umwuga neza no kubona aho wimenyereza, bigatuma n’abayiga batagira ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo nkuko n’abakora ibintu batabikora bagamije kubirambamo.

Uruhare runini mu kwiga imyuga bikaba bikwiriye ko ababyeyi bafasha abana gukurikirana impano bifitemo, amashuri nayo akabafasha kugera ku nzozi bafite kimwe no koroherezwa kubona aho kwimenyereza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka