ULK Gisenyi igiye gukorera ku mihigo

Abayobozi ba Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi basinye imihigo bagomba gukoreraho mu mwaka wa 2013, bikaba bimwe mu bizatuma iyi kaminuza ishoora kugera ku nshingano yihaye.

Mu mihango yo gusinya iyo mihigo, tariki 15/01/2013, uwashinze ULK, Prof Rwigamba Barinda, yongeye kugaruka ku mpamvu imihigo igomba kubaho aho atangaza ko bifasha umuntu gutera imbere agendeye kubyo yifuza kugeraho akiha n’umurongo agomba kubigeraho.

Prof Rwigamba Barinda avuga ko imihigo itangiriye mu bayobozi itanga urugero rwiza ku banyeshuri, akavuga ko igihe abayobozi ba kaminuza n’amashami yigisha azaba yageze ku mihigo yabo n’ireme ry’uburezi iyi kaminuza ishyize imbere rizaba ryagezweho n’abarangiza bagashobora gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

Prof Rwigamba Barinda washinze akaba na Perezida wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Prof Rwigamba Barinda washinze akaba na Perezida wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Prof Rwigamba Barinda avuga ko imihigo ijyana no kubahiriza amategeko yose agenga abayobozi kandi bakagendera ku ndangagaciro z’umuyobozi utibagiwe ubunyarwanda hamwe n’amahame afasha umuntu kugera ku ntego ze arimo kwigirira icyizere no guharanira kukigirirwa.

Guhiga muri kaminuza ya ULK bifatwa nk’urumuri ruzafasha ubuyobozi bwa kaminuza kugera ku nshingano nyinshi iyi kaminuza ifite birimo guteza imbere abayituriye itanga ubumenyi butuma bihuta mu kwiteza imbere nkuko bitangazwa na Professor Doctor Nzabandora.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gahunda y’imyigire rwose ihindurwe kuko ntamuntu wokwiga umwaka wose ataruhutse 2012-2013
twararushye cyane bikomeye kd ibizamini bikosorwanabi kubera igihegito ibyambayeho mmuri statistics byoni agahomamunwa

Esron Ndabitegereje yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

imihigo igenda ite se? niyose yo kongera ubwinshi bwabanyeshuli dore ko muyora ibyo mubonye byose, yego mutanda ubumenyi ariko kereka iyo uwo mubuha yaharagurutse neza muri secondaire. naho mumihigo muhiga hajye habamo niyo kujonjora abanyeshuli mwakira. mwabikora se ko muba mwishakira amafaranga. ULK mumaze guta reputation kandi nimwe mwabyiteye.

ndahiro jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

IMIHIGO NIMYIZA ARIKO MWE MWABANYAMAKURU MWANDITSE IYI NKURU NTIMUZI IBIBERA IMBERE ABARIMU BAZA KUTWIGISHIRIZAHO KWIGISHA JYEWE NDUMUNYESHURI MURI ULK GISENYI CAMPUS

ndarambiwe yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka