Tumba college of technology (TCT) yatanze impamyabumenyi ku nshuri yayo ya kabiri

Ikigo kigisha Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro cya Tumba College of Technology (TCT), giherereye mu karere ka Rulindo, cyatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 401 barangije umwaka w’amashuri wa 2011/2012, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5/4/2013.

Muri uyu muhango waranzwe n’ibyishimo byinshi ku bawitabiriye, umuyobozi w’ikigo cya TCT, Ing. Pascal Gatabazi, yabwiye abari muri ibi birori ko ikigo ayoboye ari ikigo gifitiye abakigamo akamaro kuko kibigisha ibyo babasha gukora bakiteza imbere.

Bamwe mu barimu bigisha muri Tumba college bari bitabiriye ibirori.
Bamwe mu barimu bigisha muri Tumba college bari bitabiriye ibirori.

yakomeje avuga ko ari ikigo kigisha ikoranabuhanga kandi gifitiye n’abaturage akamaro kanini, cyane cyane abagituriye,ndetse n’igihugu cyose muri rusange. Yavuze ko abanyeshuri bose bagiye barangiza amasomo yabo muri iki kigo barimo gutanga umusaruro ugaragara hirya no hino aho bagiye gukora imirimo.

Mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi ,byagaragaraga ko umubare munini ari abakobwa,nyamara umunyeshuri wabaye indashyikirwa mu manota yabaye umukobwa.

Ababyeyi nabo ntibatanzwe kuza kureba uko abana babo bambara amakanzu yo gusoza amasomo yabo.
Ababyeyi nabo ntibatanzwe kuza kureba uko abana babo bambara amakanzu yo gusoza amasomo yabo.

Peruth Mukanshimiye niwe wabaye uwa mbere mu banyeshuri 401 barangije yigaga mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (Information Technology). Niwe wenyine wagize amanota y’ikirenga, aho yagize amanita ari hejuru ya 80% kuva yatangira kwiga muri iki kigo cya TCT.

Mukanshimiye Peruth,akaba yahawe ibihembo bitandukanye birimo modasobwa igendwanwa (Laptop) yo kumufasha mu mirimo ye yose ijyanye n’ikoranabuhanga yize.

Army-Jazzy-Bandy niyo yasusurukije abari aho.
Army-Jazzy-Bandy niyo yasusurukije abari aho.

Yahawe kandi ibikoresho bijyanye n’isuku n’uruganda rwa SULFO, aho uwari uhagarariye SULFO yavuze ko yemerewe ibikoresho byose by’isuku bikorerwa muri urwo ruganda igihe kingana n’umwaka wose na sheke y’amafranga ibihumbi 500.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyunga n’ubumenyingiro Albert Nsengiyumva, yaavuze ko n’abakobwa bashoboye byinshi, yongeraho ko na ya mirimo yajyaga iharirwa abagabo n’abakobwa basigaye bayishobora kandi neza.

Yakomeje akangurira abakobwa gutinyuka bakitabira imyuga n’amasomo y’ubumenyingiro ndetse asaba n’ababyeyi gukundisha abana babo b’abakobwa cyane cyane ayo amasomo.

TCT yafunguye imiryango muri kamena 2008,ikaba mpamyabumenyi ku ncuro ya kabiri.

Naho ubushakashatsi bwamuritswe mu mwaka ushize wa 2012,bwerekanye ko 97.4% by’abakoresha abize muri Tumba College of Technology bishimira serivisi bahabwa n’abarangije muri iryo shuri.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYO RWOSE,ABANYESHURI BA TCT BAFITE UBUSHOBOZI, BUJYANYE N’IBYO BIGA Like IKORANABUHANGA.Says as student of TCT.

PARADIUS yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka