Rutsiro: Umubare w’inda zidateganyijwe waragabanutse mu mashuri

Ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro aratangaza ko inda zidateganyijwe mu mashuri zagabanutse mu gihe hari igihe zari zarabaye nk’icyorezo aho wasangaga yakira raporo y’ibigo byinshi bivuga ko bifite abana b’abakobwa batwite.

Mu kwezi kwa Kamena, ushinzwe uburezi muri aka karere yakiriye raporo zivuga ko abana 20 b’abakobwa batwite ariko kugeza ubu nta mwana uravugwaho gutwita haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Habarurema Philippe ushinzwe uburezi yagize ati “ubu tumaze hafi amezi atatu nta muyobozi w’ikigo cy’amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye wari watugaragariza ikibazo cy’umwana watwaye inda ku buryo budateganyijwe”.

Nyamara n’ubwo avuga ibi Niyomukiza Elie umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu rwunge rw’amashuri rwa Bumba mu murenge wa Gihango muri aka karere ka Rutsiro atangaza ko muri iki gihembwe hari umukobwa wigaga mu mwaka wa 5 w’icungamutungo utaragarutse hakaba hakekwa ko atwite ndetse ngo n’amakuru abageraho avuga ko uwamuteye inda amukodeshereza i Rubengera bakaba babana ariko ngo nta gihamya barabona.

Muri GS Bumba nta mwana watwaye inda muri uyu mwaka uretse ukekwa utaragarutse muri iki gihembwe.
Muri GS Bumba nta mwana watwaye inda muri uyu mwaka uretse ukekwa utaragarutse muri iki gihembwe.

Niyomukiza yagize ati “twebwe muri uyu mwaka nta mwana watwaye inda idateganyijwe uretse uwo dukeka utaragarutse muri iki gihembwe”.
Ushinzwe uburezi muri aka karere ka Rutsiro atunga agatoki abayobozi b’ibigo ndetse n’ababyeyi ko bashobora kuba baradohotse kubwira abana babo ibijyanye n’imyitwarire mu buzima busanzwe.

Akenshi ngo biragoye kumenya uwateye inda aba bana b’abakobwa ngo kuko usanga benshi bahisha ababateye inda ariko rimwe na rimwe ugasanga bamwe mu barezi batungwa agatoki n’ubwo abenshi babihakana nk’uko biherutse kugaragara mu murenge wa Manihira aho umwana wigaga mu mashuri abanza yavuze ko umwarimu yamuteye inda akabihakana n’ubu akaba agifunze by’agateganyo muri gereza ya Muhanga.

Uretse gutwara inda zidateganyijwe mu mashuri ubuyobozi bw’uburezi muri Rutsiro burishimira ko ibiyobyabwenge bitakiri ikibazo mu bigo by’amashuri muri aka karere.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bumba cyeretse uwahize niwe uzi ibyiza byaho

Ephrodite mr jim yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka