Rutsiro : Ishuri rya APAKAPE riri kubaka igorofa izuzura itwaye miliyoni 126

Rifatanyije n’abafatanyabikorwa baryo cyane cyane umuryango w’ababyeyi warishinze mu mwaka w’1985, ishuri ryisumbuye rya APAKAPE ryatangije inyubako y’igorofa ikubiyemo isomero (library), icyumba cya mudasobwa (ICT Room) ndetse n’icyumba mberabyombi.

Iyo nyubako y’igorofa imwe izatwara amafaranga miliyoni 126 bayitangiye mu mwaka wa 2011 bakaba bateganya ko muri 2014 cyangwa se muri 2015 izaba yuzuye.

Kubera ko ingengo y’imari y’iyo nyubako iremereye, bifashishije inzego zinyuranye harimo ubushobozi bw’ababyeyi barerera muri icyo kigo, ingengo y’imari y’ishuri, n’inkunga ishuri rihabwa n’umuryango w’ababyeyi washinze iryo shuri.

Ubundi bushobozi ngo buzava mu nkunga y’akarere, bakaba bakomeje kwiyambaza n’abandi baterankunga bose babashije kubona kugira ngo icyo gikorwa cyihute; nk’uko bisobanurwa na Sahabo Faustin umaze imyaka icyenda ayobora ikigo APAKAPE (Association des Parents de Kanage pour l’Education).

Umuyobozi w'ikigo APAKAPE avuga ko iyi nyubako niyuzura izagira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi.
Umuyobozi w’ikigo APAKAPE avuga ko iyi nyubako niyuzura izagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’ishuri ati : “Iyo nyubako niyuzura izatugirira akamaro kanini kuko nk’isomo ry’ikoranabuhanga rizabasha gutangwa neza, abanyeshuri bazabasha kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gusoma ibitabo, ndetse n’icyo cyumba mberabyombi gishobora kwifashishwa gikodeshwa n’abantu ku giti cyabo noneho bigatuma ishuri ribasha kwinjiza amafaranga yaryunganira mu bikorwa binyuranye”.

Ubusanzwe isomo rya ICT ntabwo ryatangwaga neza kuri icyo kigo kubera ibyumba bidahagije. Bifashishaga icyumba kimwe cy’ishuri kandi n’imashini zirimo zikaba zari nke. Biteganyijwe ko kimwe mu byumba by’iyo nyubako kizigishirizwamo isomo ry’ikoranabuhanga kizaba kirimo nibura mudasobwa 50.

Icyumba mberabyombi cyo ngo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 400 na 500.

Impamvu nyamukuru ishuri rya APAKAPE riri kuvugurura imyubakire cyane cyane ngo ni uko ari ishuri ryashyizwe mu cyiciro cy’amashuri y’ikitegererezo (École d’excellence), rikaba rishaka kuba ishuri ry’ikitegererezo koko mu rwego rw’akarere, mu ntara ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’ishuri ati : “Intego ndetse n’icyerekezo cy’ishuri ni uko ishuri rigomba kuba icyitegererezo, tukaba abadahigwa nk’uko ari na ryo zina ry’intore z’akarere ka Rutsiro”.

Indi ntego ni uko ngo bagomba guteza imbere ireme ry’uburezi ku buryo abanyeshuri babo aho bazagera hose bazajya bagaragara nk’abantu basobanukiwe.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko usibye iyo nyubako y’igorofa batangiye kuzamura, ngo hakenewe n’izindi nyubako zirimo amacumbi y’abanyeshuri.

Ishuri nta macumbi y’abanyeshuri rigira kubera ko ryatangiye ryigenga riteganya ko abanyeshuri bazajya biga bicumbikira, rikaba ryifashisha inyubako zagiye zubakwa n’abantu ku giti cyabo.

Umuyobozi w’ishuri ati :“Abanyeshuri batarara hamwe biratugora kubakurikirana”.

Iyi nyubako izuzura itwaye miliyoni 126 z'amafaranga y'u Rwanda.
Iyi nyubako izuzura itwaye miliyoni 126 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iryo shuri kandi rikeneye n’aho abanyeshuri bafungurira (Refectoire). Kubera ko ntaho ishuri rigira, abanyeshuri bifashisha ibyumba by’amashuri mu gihe bafungura. Ibi na byo ngo ni imbogamizi ituma umubare w’abanyeshuri utiyongera. Ishuri kandi ntabwo rizitiye ku buryo gukurikirana abana bitaborohera.

Ibyo byose bidahari ngo byarateganyijwe mu gishushanyo mbonera kigaragaza imivugururire y’ishuri, kandi ngo ishuri rikomeje kwakira inkunga ya buri wese wifuza kurishyigikira muri gahunda yaryo yo kuvugurura no guteza imbere imyubakire yaryo.

Ishuri ryisumbuye rya APAKAPE rifite abanyeshuri 527 barimo abahungu 311 n’abakobwa 216. Rifite icyiciro rusange rikagira n’amashami atatu ari yo Imibare, ibinyabuzima n’ubutabire (MCB), Ubugenge, ibinyabuzima n’ubutabire (PCB), Imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG).

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APAKAPE jyambere warandeze;gusa bashake abarimu bafite ubushobozi kuruta inyubako kuko natwe twahatsindiye amahuhweza atwica.

elysée yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka