Rutsiro: Bwabaye ubwa mbere bagaburirwa inyama mu myaka itandatu ishize

Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya APAKAPE mu karere ka Rutsiro bavuga ko bashimishijwe n’uko tariki 16/03/2013 ikigo cyabo cyabahaye ifunguro ririho inyama mu gihe abahamaze imyaka itandatu bavuga ko nta kindi gihe bigeze bahabwa inyama.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko uwo munsi nta kabuza wanditswe mu mateka y’ikigo kuko byabaye inshuro ya mbere bagenerwa ifunguro ririho inyama. Bimwe mu biribwa abanyeshuri bakunze kubagaburirwa birimo umuceri, ibishyimbo, akawunga, ibijumba n’imyumbati.

Umwe muri bo witwa Jean Claude Habiyaremye yagize ati: “Byaradushimishije cyane kuko byabaye ibintu bitunguranye nyuma y’imyaka myinshi cyane yari ishize. Jyewe maze imyaka itandatu kuri iki kigo ariko ni inshuro ya mbere bibayeho”.

Uwo munsi abanyeshuri bahaweho ifunguro ridasanzwe wari wahuriranye n’uko ikigo cyateguye umunsi w’imurikabikorwa mu rwego rwo kugaragariza ababyeyi, abafatanyabikorwa ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi imiterere y’ikigo ndetse na bimwe mu bikorwa kimaze kugeraho.

Abanyeshuri biga mu wa gatandatu bari bagiye kurangiza batariye inyama ku kigo cyabo.
Abanyeshuri biga mu wa gatandatu bari bagiye kurangiza batariye inyama ku kigo cyabo.

Abo banyeshuri bifuza ko ifunguro ririho inyama n’ubwo ridashobora kuboneka buri munsi, ariko bidakwiye kurangirira aho, ahubwo rikajya riboneka nibura nyuma y’igihe runaka.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya APAKAPE, Sahabo Faustin umaze imyaka icyenda ayobora icyo kigo avuga ko nk’umubyeyi ashimishwa n’uko abana be bagaragara neza kubera ko baba bafashe ifunguro ribahagije kandi riboneye, ibyo bakaba ari na byo baharanira kugeraho n’ubwo amikoro y’ikigo aba adahagije.

Sahabo ati: “Ubusanzwe ntabwo bari bakunze kugaburirwa ifunguro ririho inyama, ubwo byahuriranye n’uko habayeho iyo gahunda y’imurikabikorwa, noneho turavuga tuti abana bacu na bo tugire akandi kantu kadasanzwe tubagenera, ni muri urwo rwego bakabonye”.

Umuyobozi w’ikigo avuga ko mu myaka yashize rimwe na rimwe bajyaga bagaburira abanyeshuri ifunguro ririho inyama ariko ngo byabaye nk’ibisubikwa bitewe n’amikoro y’ishuri adahagije.

Ubukungu bw’ishuri na bwo ngo ntibwifashe neza bitewe na miliyoni 17 z’amafaranga y’ishuri atarabashije kwinjira. Ayo mafaranga ngo ni abanyeshuri bagenda biga ariko ntibishyure neza bitewe n’uko bamwe baba baturuka mu miryango itishoboye.

Ishuri ribangamiwe n'igihombo kingana na miliyoni 17 z'amafaranga y'ishuri atarabashije kwinjira.
Ishuri ribangamiwe n’igihombo kingana na miliyoni 17 z’amafaranga y’ishuri atarabashije kwinjira.

Nta buryo na bumwe umuyobozi w’ikigo avuga ko bizeye gukoresha kugira ngo bavanemo uwo mwenda kubera ko akenshi iyo abanyeshuri barangije kwiga bahita bigendera ntibazagaruke ku ishuri kubera ko amanota yabo bayamenya bifashishije ikoranabuhanga.

Imbogamizi ikigo gifite kandi ngo ni uko kidashobora kubuza abo banyeshuri batishyura kwiga kubera gahunda ya Leta ivuga ko ntawe ugomba kubuzwa kwiga kubera ko atishoboye.

Ishuri ryisumbuye rya APAKAPE (Association des Parents de Kanage pour l’Education) ryatangiye mu mwaka w’1985 ari ishuri ryigenga. Ryeguriwe minisiteri y’uburezi mu mwaka w’2000 kuri ubu rikaba ari ishuri ryigenga ariko rifashwa na Leta.

APAKAPE ifite abanyeshuri 527 barimo abahungu 311 n’abakobwa 216. Rifite icyiciro rusange rikagira n’amashami atatu.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka