Rutsiro: Abafite ubumuga bw’ingingo boroherejwe kwiga

Muri gahunda y’uburezi budaheza, abafite ubumuga biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bo mu karere ka Rutsiro boroherejwe kwiga bitabagoye n’umushinga utegamiye kuri Leta Handicap International.

Uyu mushinga ubusanzwe ufasha abafite ubumuga worohereje aba banyeshuri nyuma yo kubona ko bisanzwe bibagora kwiga ku buryo bworoshye.

Aba banyeshuri bakaba bari basanzwe bafite ikibazo cyo kutagera ku kibaho ngo babe babasha gukora imyitozo kimwe n’abandi ubu ibigo bigaho bikaba byarahawe amasima ndetse n’amarangi yo kubaka ibibaho hasi bashobora kugera.

Ishuri ribanza rya Gihango ryahawe amasima azabafasha kubaka ibibaho n'inzira nziza.
Ishuri ribanza rya Gihango ryahawe amasima azabafasha kubaka ibibaho n’inzira nziza.

Uhagarariye Handicap International Rwanda mu karere ka Rutsiro, MUSABYEMARIYA Marie Chantal, yatangaje ko iki gikorwa kizatuma aba banyeshuri batsinda kurenza mbere kuko batabonaga uko bakora imyitozo kimwe n’abandi.

Ati “nyuma yo kubona ko abanyeshuri bafite ubumuga bw’ingingo ugasanga barahuraga n’imbogamizi zo kwiga neza twafashe ingamba zo kuborohereza kandi ndizera ko bazatsinda kurenza mbere”.

Ishuri ribanza rya Gihango ryigaho abafite ubumuga basaga 10.
Ishuri ribanza rya Gihango ryigaho abafite ubumuga basaga 10.

Umwe mu banyeshuri barebwa n’iyi gahunda Uwimana Vedaste agendera ku kagare akaba yiga ku ishuri ribanza rya Gihango mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza atangaza ko nyuma y’uko bamuha akagare agenderaho byamufashije cyane ndetse akaba yishimira n’uburyo bagiye kububakira ibibaho bizaba bibegereye.

Yagize ati “nkimara guhabwa igare byaramfashije kuko mbere nagendeshaga amaboko nkiyanduza ariko ubu nta kibazo nkaba nshimira uyu mushinga ugiye no kutwegereza ibibaho tuzajya twandikaho”.

Yahawe igare rimufasha kugera ku ishuri.
Yahawe igare rimufasha kugera ku ishuri.

Uretse kuba bazubakirwa ibibaho bibegereye banahawe imisarani ya kizungu bazajya bakoresha kuko iya Kinyarwanda yatumaga biyanduza ndetse bazanubakirwa utuyira twiza tugana muri iyo misarani byose bikaba bizatwara amafaranga asaga miliyoni eshatu.

Handicap International ikorera mu mirenge ine ariyo Mushubati, Mukura, Gihango na Manihira ikaba ifasha abafite ubumuga bw’ubwoko bwose hakaba harahuguwe abarimu bigisha abatumva ndetse n’abatabona , uyu mushinga kandi ufasha ababyeyi b’abana bafite ubumuga aho bahabwa akazi iyo bibaye ngombwa ku mashuri abo bana bigaho. Mu mirenge ine bakoreramo hari abana basaga 271 bafite ubumuga butandukanye.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka