Rusizi: Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwica ibiheri byateye abana ku bitanda
Inama yahuje abayobozi bashinzwe uburezi n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku wa 24/12/2014, yibanze ku isuku nkeya igaragara mu bigo by’amashuri harimo ibiheri byateye abanyeshuri aho barara.
Ibyo biheri ngo birya abanyeshuri bikabonka amaraso kuburyo batagisinzira bigatuma batiga neza, ni muri urwo rwego umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe ubukungu Bayihiki Basile yasabye abayobozi b’ibigo byose ko abana bagomba gutangira ishuri ibiheri byararangiye.
Bamwe mu bana bariwe n’ibiheri cyane cyane abiga mu bigo by’amashuri biherereye mu mirenge yo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko iyo amasaha yo kuryama ageze baba bibaza uko basinzira bikabayobera usibye ibyo kandi ngo birandura cyane kuko ngo iyo bageze no mu rugo babijyana mu myenda yabo ndetse no mu biryamirwa bikandukira inzu yose.
Aba bana bakomeza gutangaza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri batita ku bubabare bwabo kuko ngo badashaka imiti yica utwo dusimba bityo bakaba bifuza ko umwaka w’amashuri watangira bafashijwe gutera umuti wica ibiheri kugirango bazige bafite umutekano usesuye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri batandukanye bemeza ko ibyo biheri koko bigaragara aho abana barara bakavuga ko bagiye gushaka imiti ibyica mbere yo gutangira umwaka w’amashuri.
Mu bindi byaganiriweho ni ugukumira indwara zikomoka ku mwanda zigaragara ku banyeshuri harimo Imvunja kumenya ikibazo cy’abana bata amashuri, n’uburyo bazagaburira abana mu mashuri ku bafite amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|