Rusizi: Abarezi baranengwa ku buryo badakurikarana abanyeshuri mu gihe cyo kujya mu biruhuko

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Rusizi banenzwe uko batita ku banyeshuri mu gihe amashuri aba afunze, aho batererana abana ntibabakurikirane mu gihe cyo gutaha basubira iwabo.

Ibi byararagaye mu gihembwe gishize aho abana basohotse mu bigo by’amashuri bigamo batambaye imyambaro y’ishuri kandi ari itegeko. Ibyo ngo byatumye abana bandagara mu misozi abandi barara rwantambi, kuko batari bafite abayobozi bataye inshingano zabo n’amabwiriza bahawe.

Baranengwa uko bitwara mugihe cyo gufunga amashuri kw'abana.
Baranengwa uko bitwara mugihe cyo gufunga amashuri kw’abana.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi, Jean Pierre Nteziyaremye, yanenze ibigo by’amashuri bitahaye abana indangamanota, kuko ibyo bibabaza ababyeyi dore ko baba bakeneye kumenya uko abana babo bakurikirana amasomo ibyo byose ngo bigaragaza ko imigendekere y’ifunga ry’amashuri itagenze neza muri rusanga muri aka karere ka Rusizi.

Gusa yashimiye ibigo ibiri byo muri aka karere byagerageje kwitwara neza no kwitararika kumategeko bahawe, aribyo Urwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe na Apeduc Imena.

Abo bayobozi basabwe kwisubiraho bakubahiriza amategeko agenga ibigo by’amashuri bahawe na Minisiteri y’Uburezi aho basabwa kujya bakurikirana abana mugihe baba batashye, bakabagenzura kugeza aho bagendeye bagasubira iwabo kandi bambaye imyenda yishuri.

Ikindi cyaganiriweho ni gahunda yo kwibuka kuncuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, aho abarezi basabwe kuzarangiza umwaka ibigo byose byararangije kwibuka kugira ngo abana bakure bazi neza amateka mabi yaranze igihugu cyabo kugirango atazongera kubaho ukundi.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka