Rusizi: Abana bafite ubumuga 479 bungukiye mu burezi budaheza

Bamwe mu barimu n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi baravuga ko bishimira intambwe imaze guterwa muri gahunda y’uburezi budaheza kuko yatumye n’abana bafite ubumuga butandukanye bagerwaho n’uburezi.

Ibi babitangaje tariki ya 05/12/2014 ubwo hasozwaga amahugurwa y’imyaka 2 bahawe n’umuryango wa Handicap International ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize y’abana bafite ubumuga aho banashikirijwe impamyabumenyi.

Abahawe amahugurwa ku myigishirize y’abana bafite ubumuga bavuga ko mu itangizwa rya gahunda y’uburezi budaheza bitari byoroshye kuko bumvaga bitashoboka ko abana bafite bumuga runaka bakwigana na bagenzi babo batabufite.

Abarimu bishimira intambwe uburezi budaheza bumaze kugeraho.
Abarimu bishimira intambwe uburezi budaheza bumaze kugeraho.

Ubuhamya batanga ni uko abo bana batsinda neza kimwe na bagezi babo, gusa ngo haracyari imbogamizi ku myumvire y’ababyeyi bamwe bacyumva ko batajyana abana babo bafite ubumuga mu mashuri nk’uko bitangazwa na Mukakinani Donatille, umwe mu barimu bahawe amahugurwa.

Uhagarariye Handicap International mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Karongi, Ntawiha Marie Rose avuga ko politiki y’uburezi budaheza yatanze umusaruro haba ku bana bafite ubumuga ndetse n’ababyeyi babo, kuko hagaragaye impinduka zikomeye aho ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bari kugenda batinyuka kubazana mu mashuri ndetse n’abo bana ubwabo ngo ntibakiyumvamo ipfunywe ryo kugana amashuri bitewe n’ubumuga barisanzura muri bagenzi babo.

Bamwe mu bana 479 babashije kwigana n'abandi muri gahunda y'uburezi budaheza.
Bamwe mu bana 479 babashije kwigana n’abandi muri gahunda y’uburezi budaheza.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Nteziyaremye Jean Pierre yashimiye umuryango wa Handicap International kuba muri aka Karere ka Rusizi warakuye abana bagera kuri 479 mu karengane bari barimo, barabujijwe uburenganzira bwo kwiga kubera ubumuga bafite.

Uyu muyobozi yasabye uyu muryango gushaka ubundi buryo bwose bwashoboka kugira ngo bazakomeze iyo gahunda yo kurenganura abana bafite ubumuga kuko hari aho bakigaragara cyane cyane mu bice byo mu byaro.

Ntawiha asaba abarimu kuzakomeza guharanira uburezi bw'abana bose.
Ntawiha asaba abarimu kuzakomeza guharanira uburezi bw’abana bose.

Mu myaka 2 uyu mushinga umaze uhugura abafite uburezi inshingano mu Karere ka Rusizi wakoreye mu mirenge 4, harimo uwa Giheke, Mururu, Gashonga na Bugarama.

N’ubwo uyu mushinga urangiye abarimu bahuguwe basabwe kuzakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo ubumenyi bahawe buzakomeze kubyara umusaruro igihe cyose kuko hakiri abana bafite ubumuga batarabasha kugana amashuri bitewe n’impamvu zitandukanye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwita ku bana bose nta kurobanura ni inshingano zacu buri mu nyarwanda noneho hakiyongeraho ubu bufasha bwa handicap international buje kunganira leta, ababonye aya mahugurwa bazayakoreshe neza cyane

kabondo yanditse ku itariki ya: 7-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka