Rusizi: Abadepite barizeza ibigo by’amashuri ubuvugizi mu gukemura ibibazo bifite

Abadepite mu inteko inshinga amategeko barizeza amashuri y’icyitegererezo mu kwigisha amasiyansi ko agiye gukorerwa ubuvugizi kugirango ibibazo n’imbogamizi baba bafite mu kugera ku ireme ry’uburezi bwiza birangire.

Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko basuraga amashuri yo mu karere ka Rusizi, banasuye urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwa Nkombo , bizeza abayobozi b’icyo kigo ko ibibazo bikomakomeye basanze icyo kigo gifite ngo kigiye gukemuka mu gihe kitarambiranye.

Perezidante wa komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, Honorable Agnès Mukazibera, yavuze ko urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwa Nkombo hari ibikoresho rudafite birimo ibitabo by’ipfashanyigisho bidahagije , mudasobwa n’ibindi.

Ishuri ry'icitegererezo rya Nkombo ryasuwe n'abadepite.
Ishuri ry’icitegererezo rya Nkombo ryasuwe n’abadepite.

Kuri ibyo bibazo hiyongeraho kutagira ibikoresho byabugenewe bakwifashisha mu gihe habaye inkongi y’umuriro ibyo byose ngo zikaba ari imbogamizi zikomeye nk’uko bitangazwa na Uyisenga Egide uyobora urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwa Nkombo.

Gusa ngo hari n’ikibazo cyo kwambuka kw’abana biga muri iryo shuri aho ngo bakoresha amato atameze neza iyo byajya kwiga dore ko bamwe bava mu murenge wa Nkanka. Abayobozi b’iki kigo bavuga ko ubwo bwato buhenze cyane kuburyo batabasha kubwigondera.

Honorable Agnès Mukazibera yatangaje ko ibibazo byose bashikirijwe n’iri shuri ngo bagiye gufatanya kubishakira umuti kugirango ribe ishuri ry’icyitegererezo koko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka