Rulindo: Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje kugaburira abana 100% muri 2015

Kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2014, kimwe no mu yandi mashuri yo mu gihugu, mu Karere ka Rulindo hatangijwe gahunda yo kugaburira abana mu bigo by’amashuri, ikaba yarafashije abana benshi cyane abakomoka mu miryango ikennye, aho bavuga ko nta mwana ucyanga kujya ku ishuri kubera ikibazo cy’inzara.

Gusa ariko n’ubwo iyi gahunda ari nziza ku bana, ngo hamwe na hamwe muri aka karere ntiyabashije kugenda neza bitewe n’ubushobozi buke n’imyumvire by’ababyeyi bamwe batabashije gutanga amafaranga asabwa kugira ngo abana babo bagaburirwe ku ishuri.

Basabose yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kwegera ababyeyi bakabasobanurira ibyiza byo kugaburira abana ku ishuri.
Basabose yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwegera ababyeyi bakabasobanurira ibyiza byo kugaburira abana ku ishuri.

Mu nama abayobozi b’ibigo by’amashuri bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere kuwa 8/1/2015 bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahuye nazo zirimo kuba hari abana batabasha kubona ifunguro nk’abandi ku bigo kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi babo bigatuma batsindwa abandi bakivumbura ntibumvikane na bagenzi babo.

Ushinzwe uburezi muri aka karere, Basabose Nepomuscene yabwiye abayobozi b’ibigo ko bagomba kwegera ababyeyi n’ubuyobozi bw’ibanze bakabasobanurira ibyiza byo kuba abana bagomba kurya ku bigo, kandi bakababwira ko n’udafite ubushobozi bw’amafaranga agomba nibura gutanga ibiribwa bikunganira ayo mafaranga ariko umwana agahabwa ifunguro ku kigo kimwe na bagenzi be.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bahize ko uyu mwaka wa 2015 abana bose bazajya bafata amafunguro ku ishuri.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bahize ko uyu mwaka wa 2015 abana bose bazajya bafata amafunguro ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus nawe yasabye abayobozi b’amashuri kongerera ibigo bayobora ubushobozi kugira ngo byunganire amafaranga ababyeyi batanga agurwamo ibyo kurya by’abana.

Mu busanzwe ababyeyi mu Karere ka Rulindo basabwaga gutanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 9 na 15 bijyanye n’ubushobozi bw’umubyeyi.

Kugeza ubu, ikigero cy’abana baryaga ku mashuri mu Karere ka Rulindo bagera kuri 81%. Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2015, intego abayobozi b’ibigo by’amashuri bo muri aka karere bihaye ni uko kizagera ku 100%.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo Boyobuzi nibzkomerezeho kuko badutekerereje ejo hacyo haza bikaba byaratunwe Abana batagita Amashuri

kaje samuel yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka