Rulindo: Abafite ubumuga bashyiriweho gahunda yo kwiga imyuga

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, akarere ka Rulindo kageneye abafite ubumuga by’umwihariko amafaranga yo kwigisha abafite ubumuga imyuga, hibandwa cyane ku rubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye.

Bamwe muri aba banyeshuri bamaze kugerwaho n’iyi gahunga batangiye kwiga bakaba bavuga ko amasomo barimo kwiga azabagirira akamaro bikazabarinda gutega amaboko.

Bagenerwa ubufasha butandukanye butuma babasha gukora ibyo biga.
Bagenerwa ubufasha butandukanye butuma babasha gukora ibyo biga.

Murekatete Claudine, ni umukobwa w’imyaka 22 ufite ubumuga akaba yiga kudoda. N’ubwo arangije amashuri atandatu yisumbuye, avuga ko kuba yaragiye no kongera ubumenyi yiga umwuga wo kudoda ari ingirakamaro kuri we ngo bizakomeza kumufasha kongera ubumenyi bityo akabasha kwiteza imbere kurushaho.

Murekatete yagize ati” n’ubwo amashuri yisumbuye nkaba nongeyeho n’umwuga bizangeza kure mu mibereho yanjye kuko bizanandinda gusabiriza .”

Murekatete agira bagenzi be inama babana n’ubumuga yo guharanira gukora, bakagerageza imyuga yabatunga badateze amaboko ku bandi bantu. Asaba kandi bagenzi be babana n’ubumuga guharanira kwiteza imbere buri wese , hakurikijwe ibyo bashobora.

Muhutu jean Paul, ni umwe mu barimu bigisha abanyeshuri umwuga w’ubudozi mu karere ka Rulindo , Avuga ko mu ishuri rye yigisha abanyeshuri 13, barimo 8 bafite ubumuga.

Uyu mwarimu akaba avuga ko kwigisha abafite ubumuga bitamugora ngo kuko imyuga bayumva cyane ndetse n’umunyeshuri urusha bagenzi be mubo yigisha ari ufite ubumuga bwo kutavuga ntanumve.

Muhutu avuga ko uyu munyeshuri utavuga afite ubuhanga cyane mu mwuga w’ubudozi ,ku buryo ngo ariwe bagenzi be baba abafite ubumuga n’abatabufite usanga bigiraho.

Kumvikana n’uyu munyeshuri utavuga ntanumve ngo ntibigorana nk’uko uyu mwarimu abisobanura, kuko ngo iyo avugana n’abandi yitegereza iminwa akamenya ibyo bavuga, we yaca amarenga ntibabyumve akabandikira ibyo ashaka kubabwira.

Uyu mwarimu ati” jye we ukunze kubana nabafite ubumuga nasanze abafite ubumuga bumva cyane amasomo y’imyuga kurusha abandi.”

uyu mwarimu akaba avuga ko ibi bishobora kuba biterwa n’uko abadafite ubumuga badashyiramo umuhate cyane ,ngo kuko baba bafite amahitamo menshi y’ibyo bakora.

Mukamukesha Eugenie, ni umukozi w’akarere ka Rulindo ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga. Avuga ko mu rwego rwo gutegura ejo hazaza heza h’abafite ubumuga, bateguye gahunda yo kubarihira amashuri y’imyuga bibanda ku rubyiruko ruva mu miryango itishoboye.

Iki gikorwa cyo guhitamo abarihirwa gikorerwa ku rwego rw’akagari, abafite ubumuga ubwabo bagahitamo abakwiye kurihirwa.

Eugenie Asobanura ko mu ntangiriro bahereye ku mirenge itanu ariyo Kisaro, Cyinzuzi,Cyungo,Ngoma na Shyorongi,Nyuma y’iyi mirenge, ngo iki gikorwa kikazakomereza no mu yindi mirenge 12 isigaye.

Kuri ubu abanyeshuri 55 nibo barimo kwiga imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji no gusudira ,babana n’ubumuga mu karere ka Rulindo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka