Ruhango: Mwarimu wahize abandi yaremewe inka y’ikimasa

Mudahemuka Maurice umaze imyaka 13 yigisha muri Groupe Scolaire ya Mwendo mu karere ka Ruhango, yaremewe inka ya Kijyambere y’ikimasa ubwo hizihizwaga umunsi wa mwarimu tariki 10/10/2014.

Mudahemuka yagaragaje ibyishimo byinshi, avuga ko bishimishije cyane kubona abantu babona ko mwarimu nawe afitiye akamaro kanini mu guteza imbere igihugu. Akaba yasabye bagenzi guharanira gukunda umurimo bakora kandi bakarangwa no kugira ubwitanjye mu kazi.

Mudahemuka Maurice ()wambaye ikoti ry'umukara) wabaye indashyikirwa yahawe inka y'ikimasa.
Mudahemuka Maurice ()wambaye ikoti ry’umukara) wabaye indashyikirwa yahawe inka y’ikimasa.

Maurice akaba yaremewe inka nk’umurezi wahize abandi mu murenge wa Mwendo kubera ko yagiye agaragaza ubwitanjye cyane mu kazi, kandi akaba ari nawe utsindisha abana benshi kuko abo yigisha abenshi baza hejuru y’amanota 95%.

Icyakora uyu murezi nubwo yaremewe, yanagize akanya ko kugaragaza imbogamizi bagihura nazo, zirimo kuba mwarimo akibona umushahara utajyanye n’ibiciro biri ku isoko, gukora amasaha menshi n’ibindi.

Abandi barezi nabo bagiye bahabwa icyemezo cy'ishimwe kubera kwita ku bana b'u Rwanda.
Abandi barezi nabo bagiye bahabwa icyemezo cy’ishimwe kubera kwita ku bana b’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye cyane uyu mwarimu ubwitanjye yagaragaje, asaba abandi kumufatiraho isomo nabo bakajya banoza akazi kabo.

Kubijyanye n’ibivugwa n’abarezi ko bagikora amasaha menshi, aha yababwiye ko rwose bakwiye gushira impungenge, kuko ataribo bonyine bakora amasaha menshi.

Yagize ati “Ntabwo arimwe mukora amasaha menshi kurusha izindi nzego, kubera ko igihugu cyacu kirajwe ishinga n’iterambere, kubera uwo muvuduko biradusab twese gukora amasaha menshi kugirango tuzagere ku ntego twiyemeje.”
Naho kubijyanye n’umushahara ukiri mucye, uyu muyobozi yabwiye abarezi ko Leta ibazirikana mu buryo butandukanye, akaba ari nayo mpamvu yabashyiriye ikigo cyabo cyihariye “umwarimu sacco” kugirango kijye kibafasha mu kwiteza imbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iri shimwe yahawe ni impamba igiye kuzatuma akorana umurava mu bandi kandi nabo bakarushaho gukora neza kugira ngo bahabwe aya bashimwe bityo abana babyungukiremo

kabanda yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka