Ruhango: Amashuri 14 yahawe ibikoresho byo muri Laboratwari bifite agaciro gasaga miliyoni 26

Intara ya Rhénanie Platinat yo mu gihugu cy’u Budage yashyikirije amashuri 14 yo mu karere ka Ruhango ibikoresho byo muri Laboratwari bigenewe gukoreshwa mu masomo y’ubutabire (Chemistry), ubugenge (Physics), n’ibinyabuzima (biology).

Ibyo bikoresho bifite agaciro gasaga amafaranga miliyoni 26 byazanwe tariki 09/04/2013 na Bicamumpaka Jean Baptiste ushinzwe ubutwererane mu mashuri (Jumelage Interscolaire) mu Biro by’i Kigali bishinzwe ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ Intara ya Rhénanie Platinat.

Amafaranga yaguzwe ibi bikoresho yakusanyijwe n’ibiro bishinzwe ubutwererane muri Komini ya Landau yo muri Rhénanie Palatinat, iyi Komini ikaba ifitanye umubano wihariye (Jumelage) n’Akarere ka Ruhango.

Niyitanga Jean Claude uyobora Collège de Bethel izwi ku izina rya APARUDE, iri shuri rikaba ari rimwe muri ayo yahawe ibikoresho. Avuga ko ibi bikoresho bizabafasha mu kwigisha inyigisho z’ubumenyi (Sciences), cyane cyane mu gushyira mu bikorwa (Practice) ibyari bisanzwe byigishwa mu magambo, abanyeshuri bakabifata mu mutwe gusa (Theory).

Ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango bwakira ibikoresha byatanzwe na Rhénanie Palatinat.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwakira ibikoresha byatanzwe na Rhénanie Palatinat.

Uyu muyobozi asaba abanyeshuri kubifata neza no kwihatira kubikoresha mu buryo bukwiye kugira ngo bibafashe kugera ku bumenyi buhamye, ubumenyi bububaka bakazabasha kwigirira akamaro ubwabo no kukagirira igihugu cyababyaye.

Bwana Niyitanga avuga kandi ko ishuri ayoboye rikeneye ibikoresho nk’ibi, by’umwihariko hakaba hakenewe kongerwa ibikoresho bijyanye na Electronics.

Amashuri 11 yo mu murenge wa Ruhango niyo yahawe ibikoresho, andi 3 akaba ayo mu murege wa Ntongwe.

Buri shuri ryahawe ibikoresho bifite agaciro gasaga miriyoni imwe n’ibihumbi 800, byose bikaba byarakozwe na Sosiyeti yitwa “School Equipment Solutions” ifite icyicaro i Remera ya Kigali.

Mazimpaka Thierry, umukozi w’iyi sosiyeti atangaza ko guhera tariki 15/04/2013 bazahugura abarimu ku mikoreshereze y’ibi bikoresho.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka