Rubavu: Hashyizweho gahunda ituma abana biga batazerera

Ubuyobozi bw’amashuri mu karere ka Rubavu bwashyizeho gahunda zifasha abana mu kiruhuko aho kujya mu miryango bakabura icyo gukora bakazerera, abandi bakajya ku kiyaga cya Kivu bashobora gukora impanuka zo kugwa mu mazi.

Nubwo mu biruhuko abanyeshuri bacyenerwa n’ababyeyi mu gukora imirimo itandukanye abandi bagasura inshuti n’abavandimwe, abarezi bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hari abana bagira ingeso yo kuzerera none bakaba barabashyiriyeho gahunda yo kubasubirira mu masomo no kubigisha ibintu bishya.

Ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle gikorera mu karere ka Rubavu, ubu cyahuje abana bakiri bato ku kigo cya “APEFE Mweya” kugira ngo bafashwe kuvumbura impano bifitemo aho bigishwa gukora ibintu bitandukanye umwana agashobora kuvumbura icyo akunda kandi ashoboye cyazamufasha mu buzima bwe adataye amashuri.

Bamwe mu bana bafashwa mu biruhuko aho kuzerera.
Bamwe mu bana bafashwa mu biruhuko aho kuzerera.

Frere Hagenimana Alexis, umuyobozi muri ukora mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko benshi mu bana bagaragaje ko bakunda kubyina, kuvuza ingoma, gukina amakinamicyo no gucuranga kandi akavuga ko ubu bumenyi bufasha abana kutagira ubuzererezi n’izindi ngeso mbi.

Munyamparirwa Cyrille umukozi wa Le Bon Berger avuga ko ababyeyi badakwiriye kubuza abana amahirwe yo kumenya impano bifitemo, ahubwo bakwiye kubashishikariza kubyiga aho kubareka bakazerera ahantu hatandukanye bashobora guhura n’ibibazo nk’impanuka no gukoresha ibiyobyabwenge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka