Nyanza: Ishuli rya G.S Mututu ryasenyewe n’umuyaga ribura ubufasha

Mu mpera z’umwaka wa 2012 ishuli rya G.S ya Mututu riherereye mu murenge wa kibilizi mu karere ka Nyanza ryasenyewe n’umuyaga wagurukanye igisenge cy’ibyumba bine maze umwaka w’amashuli 2013 utangira nta bufasha ubuyobozi bw’icyo kigo burahabwa.

Umuyobozi w’ikigo cya G.S Mututu, Ndahimana Appolinaire avuga ko nyuma y’uko basenyewe n’uwo muyaga abanyeshuli bari basanzwe biga muri ibyo byumba by’amashuli byangiritse ubu barimo kwiga mu buryo bugoranye mu gihe bagitegereje ubafasha.

Ibyumba by'amashuli byasambuwe n'umuyaga ntacyo bigikorerwamo.
Ibyumba by’amashuli byasambuwe n’umuyaga ntacyo bigikorerwamo.

Umuyaga ukimara kwibasira inyubako z’icyo kigo abanyeshuli bahuye n’ikibazo cy’ubucucike mu ishuli maze n’imyigire yabo itangira kubangamirwa cyane ubwo umwaka w’amashuli wa 2013 wari utangiye.

Mu bantu ba mbere bagejejweho icyo kibazo harimo ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi ikigo cya G.S Mututu kibarizwamo ariko nabwo ntibwashoboye guhita butanga igisubizo kuko bwasabye ubuyobozi bw’iryo shuli kubanza gutegereza hakaboneka amabati azasigara ku nzindi nyubako z’amashuli arimo kubakwa muri uwo murenge.

Umuyobozi wa G.S Mututu ahangayikishijwe n'ikibazo cy'umuyaga wabasenyeye amashuli.
Umuyobozi wa G.S Mututu ahangayikishijwe n’ikibazo cy’umuyaga wabasenyeye amashuli.

Minisiteri ifite kurwanya ibiza mu nshingano zayo ubwo yasuraga ubuyobozi bw’ishuli rya G.S Mututu mu minsi ishize yasize ibijeje ko igiye kubashakira ubufasha ariko ngo kugeza na n’ubu nta gisubizo irabaha mu gihe bo bibwiraga ko kitazatinda; nk’uko umuyobozi w’ishuli abisobanura.

Abivuga atya: “Ubu turacyategereje igisubizo kizava mu bufasha twasabye ariko buramutse butinze byazagira ingaruka zikomeye ku myigire y’abana kuko biga mu buryo bw’ubucucike”.

Ishuli rya G.S Mututu ubu ifite abanyeshuli 1502 biga mu mashuli abanza biyongeraho abandi 404 biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka