Nyanza: Abasenateri baganiriye n’abarezi ku kibazo cy’ireme ry’uburezi

Abasenateri bari muri komisiyo y’imibereho myiza, uburengazira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage baganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye yo mu karere ka Nyanza kuwa 13/03/2014, biga ku kibazo cyo kuzamura ireme ry’uburezi no gushakira umuti imbogamizi zose zibubangamiye.

Aba basenateri bamaze iminsi bazenguruka uturere tunyuranye tw’igihugu bavuga ko muri uru ruzinduko rwabo barimo kugenda baganira n’abafite uburezi mu nshingano zabo kugira ngo bige uko ikibazo cy’uburezi budafite ireme cyakemuka mu burezi bw’u Rwanda.

Senateri Bajyana Emmanuel wari iyoboye itsinda ry'abasenateri basuye akarere ka Nyanza.
Senateri Bajyana Emmanuel wari iyoboye itsinda ry’abasenateri basuye akarere ka Nyanza.

Bimwe mu bibazo bidindiza uburezi bufite ireme bagaragarijwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye mu karere ka Nyanza birimo ikibazo cy’ibyumba by’amashuli bidahagije ndetse n’uburezi bwihariye bw’abana bafite ubumuga bugoranye mu mashuli amwe n’amwe.

Ibi bibazo byose aba basenateri bagejejweho bavuga ko bazabikorera ubuvugizi nibagera mu Nteko Nshingamategeko umutwe wa sena kugira ngo bishakirwe umuti.

Senateri Bajyana Emmanuel wari ukuriye iri tsinda ry’aba basenateri avuga ko muri aka karere ka Nyanza bishimiye cyane ubwuzuzanye buri hagati y’ubuyobozi bwite bwa Leta n’ibigo by’amashuli y’abihayimana. Yagize ati: “Byagaragaye ko iyo bagize ibibazo bitabaza akarere ka Nyanza mu by’ukuru harimo ubwuzuzanye bushimishije”.

Nk’uko uyu senateri yakomeje abivuga ngo ikindi bishimiye bageze mu karere ka Nyanza ni ubushake basanganye abayobozi b’ibigo by’amashuli yaho ngo n’ubwo bigaragara ko ikibazo cy’ubushobozi kikibakomereye mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Ikibazo cyihutirwa abayobozi b’ibigo by’amashuli basabye ko cyakemurwa vuba na bwangu ni icyo kongera ibyumba by’amashuli ndetse hakavugururwa ashaje ngo kuko hari ibigo bimwe na bimwe bifite amashuli yabasaziyeho.

Iyi nama abaseneteri bari bahuriyemo n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Nyanza yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye ndetse n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose igize akarere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka