Nyanza: Abanyeshuli barangije ayisumbuye batangiye itorero

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yatangije ku mugaragaro itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye mu mwaka w’amashuli wa 2013 baturuka mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza.

Muri uyu muhango wakorewe kuri site ya COSTE Hanika mu karere ka Nyanza tariki 3/12/2013 Guverineri Munyantwali yasabye abo banyeshuli kuzabera abandi urugero rwiza bimakaza indangagaciro na kirazira nk’uko bikubiye mu masomo bazahabwa.

Yabasabye ko ubwo bazaba bageze mu mashuli makuru na za kaminuza bazagaragariza abo basanzeyo imyifatire myiza ibereye abantu banyuze mu itorero bagatozwa indangagaciro zinyuranye.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko itorero rigamije kubaka Ubunyarwanda buri wese agaharanira kwitangira igihugu.

Yagize ati: “Ababanje kunyura mu itorero bagize icyo bahindura mu myumvire yabo ndetse bamwe muri za kaminuza bigaho usanga batangayo ibitekerezo bizima byubaka igihugu kurusha abakoresheje ingufu mu kugisenya”.

Abari mu itorero baba bifitiye ibyishimo bidasanzwe.
Abari mu itorero baba bifitiye ibyishimo bidasanzwe.

Muri uyu muhango umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yibukije abo banyeshuli kuzakurikirana neza amasomo bazahabwa n’abatoza banyuranye.

Bamwe mu banyeshuli bari muri iri torero bagaragaje ko baryitezeho byinshi birimo kumenya amateka nyakuri y’u Rwanda no kwitangira igihugu bafasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse no kubaka Ubunyarwanda bashyira imbere inyungu z’igihugu kurusha izabo bwite.

Uko ari 1329 baturutse mu miremge 10 igize akarere ka Nyanza bakaba bari kuri site ebyiri arizo iya ESPANYA na COSTE Hanika. Biteganyijwe ko bazamara ibyumweru bitatu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka