Nyamasheke: RRA yatanze mudasobwa mu ishuri rya Nyakanyinya

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatanze mudasobwa 10 n’imashini isohora impapuro (printer) mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakanyinya mu murenge wa Gihombo.

Iki gikorwa cyabaye ku wa kabiri tariki 21/08/2012 mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abasora mu Ntara y’Uburengerazuba, umunsi wabereye mu karere ka Nyamasheke tariki 22/08/2012.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza abasora mu Kigo cy’Imisoro n’amahoro, Gakwerere Jean Marie Vianney, ngo iki gikorwa gikubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “ikoranabuhanga mu misoro ni inzira yo kwihutisha ubucuruzi”.

Ibi byatumye hatangwa za mudasobwa mu mashuri atanu mu gihugu hose, bahereye ku mashuri y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze kandi akeneye ibyo bikoresho kurusha ayandi, hanagamijwe gufasha no gukundisha abana ikoranabuhanga.

Ikigo cy’amashuri cya Nyakanyinya cyahawe mudasobwa cyakorewe na network ihuza imashini zose kugira ngo bizaborohere gukoresha Internet mu gihe bazaba bayibonye.

Gakwerere yabemereye no kubakorera ubuvugizi mu kigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) maze internet na yo ikazabageraho bidatinze, maze bigafasha abarimu n’abanyeshuri gukora ubushakashatsi mu myigire n’imyigishirize, bityo ubumenyi bukiyongera.

Nubwo abanyeshuri bari mu biruhuko bitabiriye uwo muhango ari benshi.
Nubwo abanyeshuri bari mu biruhuko bitabiriye uwo muhango ari benshi.

Abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi bishimiye icyo gikorwa kuko bizatuma agace gaherereyemo iki kigo kazamuka kandi kagahindura imyumvire ku byerekeranye n’ikoranabuhanga.

Mujawayezu Zenie, uyobora urwunge rw’amashuri rwa Nyakanyinya yavuze ko bizabafasha mu kuba umusemburo w’amahoro, isoko y’ubumenyi mu karere batuyemo kandi bakazahorana ubufatanye n’ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Mu bibazo abanyeshuri babajijwe, bagaragaje ko bazi umusoro icyo ari cyo, akamaro kawo, abawutanga ndetse n’ibitangwaho umusoro.

Gakwerere yasabye abanyeshuri gukora ihuriro ribahuza bagahabwa inyigisho za ngombwa ku kigo cy’imisoro n’amahoro, bagakura babizi kandi babyigisha, kandi na bo bakurana umuco wo gusora.

Umunsi w’abasora uhabwa agaciro maze abasora bakagaragarizwa uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu. Ni yo mpamvu ubanzirizwa n’ibikorwa binyuranye byo kwerekana akamaro k’imisoro mu iterambere ry’iguhugu.

Iterambere igihugu kigezeho kirikesha imiyoborere myiza ndetse n’amaboko y’abana b’u Rwanda, bityo buri muntu wese agomba gutanga umusanzu we, umusoro ugatangwa kandi ku gihe; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu yabisobanuye.

Yashimangiye ko ibikorwaremezo byose byubakwa mu mafaranga avuye mu misoro akaba yaraboneyeho gusaba abahawe za mudasobwa kuzifata neza kugira ngo bazabashe gutegura ejo hazaza heza bashingiye ku ikoranabuhanga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka