Nyamasheke: “Ndi Umunyarwanda” yashinze imizi muri Kaminuza ya Kibogora igaba amashami no mu yisumbuye

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kibogora yo mu karere ka Nyamasheke rwashimangiye Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” rutangiza ku mugaragaro “Club Ndi Umunyarwanda” muri iyi Kaminuza runibaruka amashami mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye.

Ikigamijwe ni ugusakaza iyi gahunda yimakaza isano y’Ubunyarwanda kuruta ikindi cyose abantu bakwishingikirizaho, nk’uko byatangajwe na bamwe mu banyeshuri ubwo batangizaga iyi gahunda kuri uyu wa Gatanu tariki 17/1/2014.

Muri uyu mugoroba wa tariki 17-01-2014, urubyiruko rwa Kaminuza ya Kibogora rwagaragaje ibyishimo na morale rwishimira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Muri uyu mugoroba wa tariki 17-01-2014, urubyiruko rwa Kaminuza ya Kibogora rwagaragaje ibyishimo na morale rwishimira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye aturanye n’iyi kaminuza, na bo bahise bagaragaza ubushake bwo kwimakaza Ubunyarwanda binyuze mu gushinga amahuriro (Clubs) “Ndi Umunyarwanda” mu bigo by’amashuri bigamo ndetse muri abo hagaragara abazaba ku isonga.

Binyuze mmu rubyiruko rw’abanyeshuri, amashuri yahise agaragaza ubushake bwo gushyiraho Club Ndi Umunyarwanda ni irya IJW-Kibogora, GSFAK-Kibogora, Ecole Secondaire Tyazo (EST), Gr. Sc. St Joseph Nyamasheke ndetse na VCT Tyazo.

Depite Bamporiki yaganiriye n'urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Kibogora, abasaba kwimakaza Ubunyarwanda kuruta kwibona mu yindi ndorerwamo iyo ari yo yose.
Depite Bamporiki yaganiriye n’urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Kibogora, abasaba kwimakaza Ubunyarwanda kuruta kwibona mu yindi ndorerwamo iyo ari yo yose.

Abanyeshuri biga muri aya mashuri yisumbuye n’ay’imyuga bagaragaje inyota yo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ariko ku rundi ruhande bakaba batanze ibitekerezo byinshi kandi bishyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ibyiza byayo.

Twitegure Aloys ukuriye “Club Ndi Umunyarwanda” yavuze ko bashyizeho iyi Club kugira ngo bimakaze indangagaciro z’Ubunyarwanda mu rubyiruko rwa Kaminuza ya Kibogora.

Yongeyeho ko barasanze ibyo bamaze kumenya kuri iyi gahunda babigeza no kuri barumuna babo bo mu mashuri yisumbuye, kugira ngo na bo bazagende bamamaza iyo “nkuru nziza” mu miryango bakomokamo.

Depite Bamporiki Edouard wifatanyije n’uru rubyiruko mu gutangiza iyi Club, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba urubyiruko rw’abahanga bo muri Kaminuza bumva vuba gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ndetse bagafata iya mbere mu kuyisakaza mu mashuri yisumbuye.

Depite Bamporiki yabasobanuriye ko ari igikorwa cy’indashyikirwa ku rubyiruko, by’umwihariko abanyabwenge kuko abantu benshi bakunze kwibona mu banyabwenge.

Yavuze ko mu gihe aba banyeshuri babonye ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije amahoro maze bagahitamo kuyisobanurira barumuna babo bo mu mashuri yisumbuye, ari intambwe nziza yubaka Ubunyarwanda kuko ari bwo ndorerwamo buri Munyarwanda yakwibonamo akubaka ahazaza heza.

Depite Bamporiki yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke kurangwa n’Ubunyarwanda nyabwo kandi bagaharanira kwibohora ikibi bakoresheje imbaraga zabo zose kuko iyo umuntu atsinzwe mu rugamba rwo kwigobotora ikibi, bituma ajya mu bibi cyane ndetse na we agahinduka ikibi kuruta icyo yarwanyaga.

Yagize ati “Unyereye azamuka aba yishe urugendo kuko agwa iyo yavaga” nyamara “Unyereye amanuka agwa aho yajyaga, nta rugendo aba yishe”.

Yasobanuye ko iyo umuntu yamaze gutsinda ikibi, kujya mu byiza bimworohera kuko aba yamaze kubona icyerekezo.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora, Dr Dariya Mukamusoni yasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa bifatika biranga Ubunyarwanda koko ku buryo bazajya babyishimira kandi bikabayobora ku bwiyunge bwuzuye,

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine, yavuze ko ari ibyishimo kuganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo Abanyarwanda bibuke isano bahuriyeho.

Yongeyeho kandi ngo kuba urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Kibogora rwarahisemo kwimakaza iyi gahunda rushyiraho “Club Ndi Umunyarwanda,” bigaragaza ko bafite gahunda nziza yo gukura ari Abanyarwanda biyumvamo Ubunyarwanda kuruta ikindi cyose.

Muri rusange, urubyiruko rwari ruteraniye kuri Kaminuza ya Kibogora rwagaragaje inyota yo gukunda no gushaka gucengera gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kandi bagahamya ko bayishyigikiye kuko ari yo isigasira isano y’ubunyarwanda.

Club Ndi Umunyarwanda muri Kaminuza ya Kibogora yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 17/1/2013 nyuma y’uko ivutse tariki 9/12/2013.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni byiza ko abantu biga ndetse bagasobanukirawa ibya ndi umunyarwanda,nti bumveko ari ISABA CG ITANGWA RY’imbabazi kuko dukwiye no kumenya ibyatanije abana b’URWANDA tukabihungira kure.

NZUNGIZE yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

Abo se bafite imyaka ingahe kuburyo ari bwo bamenya ko ari abanyarwanda?

Mbarimombazi yanditse ku itariki ya: 18-01-2014  →  Musubize

ubwo gahunda ya Ndi umunyarwanda iteye indi ntambwe ikaba igeze muri kaminuza igiye kugira umusaruro

shakar yanditse ku itariki ya: 18-01-2014  →  Musubize

mukomereze aho mu gukwirakwiza ubunyarwanda n’isano dufitanye , ibi bizatuma ntawuzongera kugarura amatiku mu banyarwanda , kugeza twicany birenze ukwemera

dariya yanditse ku itariki ya: 18-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka