Nyamasheke: Itorero mu mashuri ngo rizatuma abiga bakurana umuco wo gukunda igihugu

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ruratangaza ko guhurira mu Itorero ry’Igihugu mu mashuri yabo birufasha gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda, bityo bagakuramo isomo ryo gukosora ibibi byakozwe mu izina ry’urubyiruko rwafatwaga nk’abanyabwenge ariko bakarangwa n’amacakubiri.

Ibi byatangajwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Ntendezi (EAV-Ntendezi) riri mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, ubwo kuri uyu wa kane tariki ya 20/02/2014 hatangizwaga ku mugaragaro Itorero ry’Igihugu mu mashuri ku rwego rw’aka karere.

Urubyiruko rw’abanyeshuri ruvuga ko gutorezwa mu Itorero bizabafasha gukurana umuco wo gukunda igihugu no kugikorera.

Abanyeshuri bo mu Ishuri rya EAV Ntendezi bavuga ko Itorero rizabafasha gukurana umuco wo gukunda igihugu.
Abanyeshuri bo mu Ishuri rya EAV Ntendezi bavuga ko Itorero rizabafasha gukurana umuco wo gukunda igihugu.

Uwimana Marie Grace wiga mu mwaka wa gatanu avuga ko nk’abanyeshuri, Itorero ribafasha kwimakaza indangagaciro z’Ubunyarwanda mu banyeshuri kandi ngo mu mateka bize, babashije gusobanukirwa ko urubyiruko rwabaye urwa mbere mu gusenya Igihugu, bityo ngo inyigisho bakuramo zizabafasha guhindura amateka bayagira meza.

Mutabazi Jean Damascène ukuriye abanyeshuri (Doyen) muri EAV Ntendezi, na we avuga ko mu gihe Itorero rizaba rimaze gucengera mu rubyiruko rw’abanyeshuri bizatuma basobanukirwa ukuri kw’amateka gutandukanye n’ibitekerezo bibi by’ivangura bamwe na bamwe babwirwa n’ababyeyi babo.

Umuyobozi w’Ishuri rya EAV Ntendezi, Ndashim ye Léonce, avuga ko kuba Itorero ritangijwe mu mashuri ari ingirakamaro ngo kuko rizunganira abarezi gufasha abanyeshuri mu burere babaha, maze ngo hejuru y’amasomo yo mu ishuri bakanabategura uko bazabaho mu buzima bwo hanze y’ishuri igihe bazaba barangije.

Mu gutangiza Itorero ry'Igihugu mu mshuri, abanyeshuri bari kumwe n'abarezi babo (imbere).
Mu gutangiza Itorero ry’Igihugu mu mshuri, abanyeshuri bari kumwe n’abarezi babo (imbere).

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, yavuze ko kuba amateka mabi yarigishirizwaga mu mashuri, bikwiye ko urubyiruko rw’abanyeshuri biga ubu rusobanukirwa amateka y’u Rwanda kandi bagaharanira indangagaciro z’Ubunyarwanda kugira ngo uru rubyiruko rwiyubakire igihugu kitarangwamo amacakubiri.

Mu kiganiro Bahizi yahaye abanyeshuri n’abarezi bo muri EAV Ntendezi, yagaragaje ko amateka mabi y’ivangura yaranze u Rwanda, yaruhumanyije ndetse akanduza isura yarwo ari na yo mpamvu urubyiruko rw’ubu rukwiye guharanira u Rwanda ruzima rutarangwamo ivangura iryo ari ryo ryose.

Itorero ryo mu mashuri rigamije gutoza abanyeshuri gukurana ingangagaciro zo gukunda igihugu no kubahana, ubufatanye mu guharanira ibyiza byubaka igihugu ndetse bakaarinda ibyiza byagezweho barwanya icyabisenya.

Abanyeshuri bamwe basusurukije bagenzi babo mu mudiho.
Abanyeshuri bamwe basusurukije bagenzi babo mu mudiho.

Mu gihe mu mashuri ari ho higishirijwe bwa mbere ububi bwashegeshe u Rwanda birimo ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ngo ni byiza ko iyi gahunda nziza y’indangagaciro z’Ubunyarwanda yigishwa mu mashuri kugira ngo aba banyeshuri bakurane Ubunyarwanda batagira ivangura muri bo.

Emmanuel ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka