Nyamasheke: Inzu 15 z’amacumbi y’abarimu ziraba zuzuye bitarenze Ukuboza 2012
Inzu 15 z’amacumbi y’abarimu bigisha mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE) bigisha mu karere ka Nyamasheke zizaba zuzuye bitarenze impera z’uyu mwaka, aho hari kubakwa imwe mu mirenge 15 igize aka karere.
Ibi ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine, uvuga ko byanze bikunze uyu mwaka urangira ayo macumbi yuzuye kugira ngo byorohereze abarimu kubona uburyo bw’amacumbi.
Uyu muyobozi atangaza ko mu gihe aya mashuri azaba yuzuye bizafasha abarimu kugera ku ntego zabo zo gutanga uburezi bufite ireme, kuko bazajya babona akanya ko gutegura amasomo neza no gukurikirana abanyeshuri bigisha bitewe n’uko bazajya baba bari hafi yabo.
Ibyo bizatuma ireme ry’uburezi rizamuka kandi mwarimu akore adashikagurika ku rugendo rurerure yashoboraga gukora, nk’uko akomeza abitangaza.
Madame Gatete atangaza ko ibyangombwa byose byo kugira ngo ayo macumbi yubakwe kandi arangire byamaze gutunganywa kandi n’ibituruka ku rwego rw’igihugu biri mu nzira. Kugeza ubu inzu za mbere zigeze ku madirishya.
Bamwe mu barimu bigisha muri aya mashuri batangaza ko ari igitekerezo cyiza kije ari igisubizo abarimu benshi bari bafite, nk’uko Aloys Simbankabo wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Nicolas rw’i Nyamasheke (A) abivuga.
Ku bwe, ngo bikaba bizakemura ikibazo cy’abajyaga bakerererwa ku kazi, cyane nk’iyo imvura yaguye, ahanini bishingiye ku miterere y’aka karere.
Gahunda yo kubaka amacumbi y’abarimu bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ni gahunda ya Guverinoma igamije gufasha umwarimu kubona icumbi bugufi bw’ishuri kugira ngo imibereho ye irusheho gutera imbere, bityo abashe kuzamura ireme ry’uburezi mu banyeshuri yigisha.
N’ubwo mu buryo busanzwe, mwarimu atari mu bakozi ba Leta bagenerwa amacumbi, Leta y’u Rwanda yarebye akazi akora, isanga akwiriye kunganirwa agenerwa icumbi hafi y’akazi kugira ngo arusheho gukora neza umurimo we.
Mu ntangiriro, birashoboka ko abarimu bose batazabasha kubona amacumbi, cyakora nk’uko bitangazwa n’abayobozi bafite uburezi mu nshingano zabo, iyi ni intangiriro kandi ikigamijwe ni uko abarimu bose bazagerwaho n’iyi gahunda.
NTIVUGURUZWA Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ko abarezi bagiye kubona aho bacumbika.ariko nimibereho y’amwarimu yibukwe atazitwaza ngo yabonye inzu abura icyo ayiriramo.
nibyiza ko abarezi bagiye kubona aho bacumbika.ariko nimibereho y’amwarimu yibukwe atazitwaza ngo yabonye inzu abura icyo ayiriramo.