Nyamagabe: Ibigo byashyiriweho amafaranga y’ishuri bitagomba kurenza

Inama y’uburezi yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye mbere gato yitangira ry’amashuri mu mwaka wa 2013 yemeje amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi ntarengwa mu mashuri ya Leta n’andi afashwa na Leta. Abishyuzaga menshi basabwe kwihutira kubahiriza aya mabwiriza.

Iyi nama yanzuye ko nta kiguzi cy’uburezi kigomba gutangwa mu mashuri abanza ndetse n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubw’imyaka 12, naho mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri bakaba batagomba kwishyuzwa amafaranga arenze ibihumbi 120 ku mwaka.

Komisiyo y’uburezi mu karere ka Nyamagabe yanarebye andi mafaranga abanyeshuri basabwa nk’agahimbazamusyi k’abarimu, amafaranga y’imyenda y’ishuri, n’ayandi atandukanye maze nayo igenda ishyiraho urugero ntarengwa ariko ngo ibigo bizashobora kujya hasi yayo bizaba byiza kurushaho, kandi ibitagezagaho ngo ntibivuze ko bihita biyongera.

Muri rusange ngo ibigo bicumbikira abana ntibigomba kurenza amafaranga 164,600 ku mwaka ubariyemo ibisabwa umunyeshuri byose, ibigo biriho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ngo ntibigomba kurenza amafaranga ibihumbi 18,800 ku mwaka ku bigo bigaburira abana, naho iby’amashuri abanza bigaburira abana bikaba bitagomba kurenza 8500.

Aya mafaranga kandi ngo agenda agabanuka bitewe n’umwaka umunyeshuri arimo kuko hari ibisabwa abarangiza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye abandi badasabwa.

Abayobozi bibigo n'abashinzwe uburezi mu mirenge bari bitabiriye inama.
Abayobozi bibigo n’abashinzwe uburezi mu mirenge bari bitabiriye inama.

Iyi komisiyo ariko yongeyeho ko bigaragaye ko hari amafaranga y’inyongera ikigo kigomba gusaba abanyeshuri bigomba kubanza bikemezwa na komite y’ababyeyi, ikigo kikandikira akarere maze inama njyanama y’akarere igafata umwanzuro.

Abanyeshuri baturuka mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe ntibazajya basabwa aya mafaranga.

Abayobozi b’ibigo bari baratumye abana amafaranga menshi mu gihembwe cya mbere basabwe kuzakora ku buryo bagabanya mu bihembwe bisigaye kugira ngo bazubahirize iyi gahunda, akarere kakaba karabamenyesheje ko hazakorwa igenzura ngo harebwe ko ntabigometse kuri iki cyemezo.

Abayobozi b’ibigo bagiye bagaragaza zimwe mu mbogamizi bashobora kuzahura nazo nko kuba ibigo bidaherereye ahantu hamwe, kuba bidakoresha ibikoresho bimwe, n’ibindi maze basubizwa ko ibi byose komisiyo y’imibereho myiza yabyizeho.

Bibukijwe kandi ko amafaranga yo kubafasha bajyaga bagenerwa na Leta azakomeza kuza bityo bakaba badakwiye kugira impungenge.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese amashuri ameze nka Village d’Enfants SOS ntabwo iki cyemezo kiyareba ko SOS GIKONGORO isigaye yarazamuye cyane amafaranga ukagira ngo ni secondaire ?

bienvenue yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka