Nyamagabe: Care international Rwanda igiye kwita ku bana b’abakobwa bataye ishuri

Care International Rwanda igiye gutangiza umushinga wo kwita ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 19 batiga hagamijwe kubafasha gukora ibikorwa bibateza imbere, umushinga ugiye kugeragerezwa mu turere twa Nyamagabe na Huye two mu ntara y’amajyepfo.

Nk’uko Rusanganwa Eugène, umukozi wa Care International ushinzwe gahunda z’abana abivuga, ngo uyu mushinga uzabafasha kugira ubushobozi bwo gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse bakanabasha guhangana n’ibibazo byabangamira uburenganzira bwabo bigatuma bwa bukungu batabasha kubugeraho.

Ati “Ni umushinga ugamije kwita ku bana b’abakobwa batakiri mu ishuri ku mpamvu zitandukanye kugira ngo ubafashe mu iterambere ry’ubukungu, bashobora gukora ibikorwa bibateza imbere ariko banashobora kugera kuri za serivisi zitanga amafaranga. Uzanabafasha guhangana n’ibindi bibazo bibangamira uburenganzira bwabo bikaba byatuma batagera kuri bwa bukungu twifuza ko bageraho”.

Uyu mushinga ngo uzafasha kongerera aba bana b’abakobwa ubumenyi mu kwizigamira no gucunga amafaranga ndetse banatozwe kuzigama amafaranga make bashoboye kubona, hanyuma ufite igikorwa cyibyara inyungu ashaka gukora bakaba banamuguriza akagishoramo amafaranga.

“Bagomba kugira ubumenyi mu bijyanye no gukoresha amafaranga ndetse no kuyacunga no mu bijyanye no gukora ibikorwa bibyara inyungu. Mu bijyanye no gucunga amafaranga no kuyakoresha, ni umwitozo bakora wo kuzigama buri cyumweru amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwabo, hanyuma ukeneye akaguzanyo gato akaba yagafata agashyira mu gikorwa kibyara inyungu”, Rusanganwa.

Mu gihe aba bakobwa bazaba bamaze kugira ubushobozi bwo kuba bakoresha amafaranga y’abandi bakayabyaza inyungu ngo bazahuzwa n’ibigo by’imari babashe gufata inguzanyo zigaragara bakore biteze imbere.

Uyu mushinga kandi ngo uzanahugura aba bana b’abakobwa ku bijyanye n’uburinganire, ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa mu ngo, ndetse no ku buzima bw’imyororokere.

Mu gihe cy’imyaka ibiri y’igeragezwa, biteganijwe ko uyu mushinga uzakoresha ingengo y’imari ingana n’amadorali ya Amerika asaga ibihumbi 210 azifashishwa mu kubigisha no kubaha ibikoresho by’ibanze, ukagera ku bana b’abakobwa ibihumbi bitanu bo mu karere ka Nyamagabe, n’ibihumbi bitanu bo mu karere ka Huye, amafaranga yatanzwe n’umushinga Access Finance Rwanda.

Iri geragezwa niritanga umusaruro hazaba hari amahirwe menshi ko uyu mushinga wazagera ku bana b’abakobwa benshi hirya no hino mu gihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka