Nyamagabe: Abiga mu mashuri yisumbuye barasabwa gutera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda

Urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuranye byo mu Murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe rurasabwa kugera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu u Rwanda rwibuka tariki ya 01/02 buri mwaka.

Ubu ni ubutumwa aba banyeshuri bahawe mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 01/02/2014 nyuma ya siporo rusange bahuriyemo isanzwe iba ku wa gatandatu wa mbere w’ukwezi.

Umukozi w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Nkurunziza Jean Damascène wahaye ikiganiro aba banyeshuri ku nsanganyamatsiko y’umunsi w’intwari igira iti “Ndi Umunyarwanda, inkingi y’ubutwari”, yababwiye ko bakwiye gusigasira umuco w’ubutwari waranze intwari z’igihugu kugira ngo babone gutera ikirenge mu cyazo.

Nkurunziza Jean Damascene, umukozi w'akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo.
Nkurunziza Jean Damascene, umukozi w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo.

Ati “biri mu nshingano zacu kugira ngo uyu muco waranze abatubanjirije tuwusigasire, tuwimakaze, kugira ngo turusheho gutera ikirenge mu cyabo. Ni umwanya mwiza nka mwe mukiri bato mukirerwa, kugira ngo mwumve n’aya mateka y’ubutwari. Burya umuntu icyo ashaka kuba cyo abacyo kandi akabiharanira”.

Yakomeje asobanurira urubyiruko ko kuba intwari bijyana no gukunda igihugu kandi ko umuntu atakunda igihugu atiyumvamo kuba umwenegihugu, bakaba basabwa gushyigikira gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.

“Bimwe mu biranga intwari, igomba gukunda igihugu. Ntiwagikunda utabanje kwiyumvamo umwenegihugu. Niba turi Abanyarwanda ubanze wiyumvemo ubwo bunyarwanda. Njye ‘Ndi umunyarwanda’. Birakwinjiza mu bwenegihugu nyabwo. Niyo nkingi ikomeye kuko tubashije kuyimakaza tukayigira iyacu ntekereza ko nta n’uwatumeneramo,” Nkurunziza.

Igabiganwa Carine Cynthia ni umwe mu banyeshuri bitabiriye iyi siporo yanabaye umwanya wo guhabwa ibiganiro ku munsi w’intwari, ndetse akaba ari no mu bitabiriye ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bagejejweho mu ishuri ryabo ry’ubumenyi rya Nyamagabe kuri uyu wa gatanu tariki ya 31/01/2014.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye basabwe kugera ikirenge mu cy'intwari.
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye basabwe kugera ikirenge mu cy’intwari.

Uyu munyeshuri abajijwe muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” icyo yumva cyafasha umuntu kuba intwari yagize ati “Ni ukumva ko ari Umunyarwanda, Ubunyarwanda twatakaje mu gihe cy’amateka mabi tukabugarura, tukumva ko tugomba kugira gahunda imwe, ururimi rumwe, twese tukaba Umunyarwanda, twese tukabiharanira kugira ngo twubake igihugu cyacu mu mahoro”.

Igabiganwa asanga nk’urubyiruko rujijutse binyuze mu matsinda (Clubs) ya “Ndi Umunyarwanda” bakwiye kwigisha abataragize amahirwe yo kwiga n’abagifite imyumvire mibi bakabasangiza inyigisho bahawe kuri iyi gahunda bityo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashima cyane igitekerezo n’inkunga y’urubyiruko muri rusange muri gahunda nziza ya Ndi Umununyarwanda, congratulations to you sister Carine Igabiganwa

Alain Sem yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

ubutwari buhera mu bwana nibyo ibyo uwo muyobozi yababwiye kandi duushimira leta ko ibidufashamo cyane nukuri intwari ntizashize kuko twe urubyiruko turahari

Thierry yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka