Nyamagabe: Abarenga 1200 barangije amashuri yisumbuye batangiye itorero

Abasoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bagera ku 1200 batangiye itorero ry’igihugu mu ishuri rya TTC Mbuga riherereye mu murenge wa Uwinkingi no mu ishuri ry’ubumenyi rya Nyamagabe (ES Nyamagabe) ribarizwa mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Aba banyeshuri bizeye ko mu byumweru bibiri bazamara batozwa bazataha baravuye mu bwana, bashobora kwifatira ibyemezo mu buzima no kubahiriza gahunda z’igihugu, nk’uko umwe muri bo witwa Didier Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2013.

Ati “Itorero ribereyeho kurema umuntu akava mu bwana bwo mu mashuri yisumbuye akaba umuntu mukuru wanakwifatira icyemezo runaka.

Ndumva itorero rizanyigisha uburyo umuntu ashobora kubaho akurikiza gahunda za guverinoma uko ziteye ndetse akanigisha abandi azaba asanze hanze.”

Nyuma yo kumara ibyumweru bibiri zitozwa, biteganijwe ko izi ntore zihahita zitumwa ku rugerero gutanga umusanzu wazo mu iterambere ry’igihugu, urugerero ruzaba rubayeho ku nshuro ya kabiri.

Mu gihe ibikorwa imfura z’urugerero zakoze byaba iby’amaboko ndetse n’ubukangurambaga byashimwe na benshi, izi ntore zigiye kuzikura zivuga ko bakuru bazo bazishakiye inzira bityo zo zikazaza zikomerezaho ndetse zikanasumbyaho, nk’uko Ndayishimiye akomeza abivuga.

Ati “Bo barakoze ni nko kudutangirira no kutwereka inzira. Inzira turayifite, ibikorwa tuzakora birahari, ubu ni ukujyenda dushyira mu bikorwa n’imbaraga nyinshi tuzaba tuvanye hano mu itorero.”

Abanyeshuri barangije Amashuri yisumbuye basabwa gukunda itorero kuko ari irerero ry’igihugu ndetse bakazakora urugerero babikunze kuko rugamije kubaka igihugu kandi aribo maboko yacyo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka