Nyagatare: abarezi barasabwa kurushaho kugira ubunyamwuga mu kazi kabo

Abarezi bo mu Murenge wa Nyagatare barasabwa kurushaho kuzirikana indagaciro zabo za kinyamwuga,ngo kuko arizo zizabafasha abo barera kugira ejo heza hazaza, nk’uko babisabwe na Alcade Kamanzi, umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, ubwo abarezi bizihizaga umunsi mukuru wabo mumurenge wa Nyagatare.

Aba barezi bo batangaza ko hari byinshi bishimira birimo kuba kugeza ubu bahemberwa ku gihe n’ibindi.

Uyu munsi ngaruka mwaka wizihizwa tariki 05/10/2013 umunsi wizihizwa ku isi hose, washyizweho hagamijwe gufasha abarezi kurushaho guha agaciro umwuga bakora no kuwiyumvamo.

Abarezi bongeye kwibutswa indangagaciro zigomba kubaranga nkuko babisabwe na Kabare Eduard uhagarariye abarezi mu karere ka Nyagatare.

Bimwe mu byishimirwa n’aba barezi, ngo ni ukuba kugeza ubu bahemberwa igihe no kuba abarashyiriweho koperative umwarimu Sacco, nayo yagize uruhare rukomeye mu iterambere ryabo, nk’uko bigarukwaho na Ndemezo Jean Claude umurezi wo kurwunge rw’amashuli rwa Nyagatare.

Ubutumwa bwo gusaba abarezi bo mu murenge wa Nyagatare kubera abana barera urugero no kwibumbira mu makoperative hagamijwe kwiteza imbere, nibwo bwagarutsweho na Kamanzi Alcade umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Nyagatare.

Uyu munsi wagenewe abarezi ufite insanganyamatsiko yo guhamagarira umwarimu umurimo we.
Hagendewe ku mibare iva mu buyobozi igaragaza ko muri uyu murenge, habarirwa abarezi 300 barimo abagabo 202 n’abagore 98, naho abanyeshuri bakaba bangana na 14,087.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka