Nyabihu: Bamwe mu banyeshuri barasaba guhindurirwa ibigo boherejwemo na REB

Bamwe mu banyeshuri barangije icyiciro rusange bo mu Karere ka Nyabihu barasaba guhindurirwa ibigo by’amashuri boherejwemo n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) kubera impamvu zinyuranye zirimo iz’amikoro ndetse n’abahawe amashami batifuza.

Ubwo Kigali today yageraga ku biro by’ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu mu masaha ya mu gitondo kuwa 20/01/2015, hari umurongo muremure w’abanyeshuri bicaye bategereje gusaba ko bahindurirwa ibigo boherejweho cyangwa se amashami bumva batashobora cyangwa batiyumvamo bahawe.

Mupenzi Faustin, umwe muri abo banyeshuri avuga ko yoherejwe kwiga mu ishami rijyanye n’amashyamba (Forestry) muri kimwe mu bigo byo mu Karere ka Nyabihu.

Mupenzi yifuzago yahindurirwa ishami kuko iby'amashyamba yumva atabishobora.
Mupenzi yifuzago yahindurirwa ishami kuko iby’amashyamba yumva atabishobora.

Ubwo yashyikirizaga ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu ibaruwa yerekana ko yatsinze n’amanota yagize ndetse n’ishami bamwoherejemo, yasabaga ko bamuhindurira ishami n’ikigo akaba yakoherezwa muri Ecole Technique ya Karuganda mu Karere ka Musanze.

Mu mpamvu atanga avuga ko yumva ishami ry’amashyamba atarishobora ahubwo ko akunda ibijyanye na “Public works” akanayiyumvamo ari nayo mpamvu yasabye ikigo iriho cyo mu Karere ka Musanze.

Mupenzi asanga agize amahirwe yayibona kandi ko yakwiga ashyizeho umwete ikamugirira akamaro.

Abanyeshuri bageza ibyifuzo byabo ku mukozi ushinzwe uburezi mu karere.
Abanyeshuri bageza ibyifuzo byabo ku mukozi ushinzwe uburezi mu karere.

Uretse Mupenzi, hari n’abandi bari bafite ibyifuzo byo guhinduza ibigo n’amashami wasangaga bavuga ko rwose ishami babahaye barishaka ariko ko aho babohereje ari kure badafite ubushobozi bwo kuhajya.

Urugero ni abanyeshuri wasangaga baroherejwe kwiga mu Karere ka Nyamagabe ko mu Ntara y’Amajyepfo baturutse i Nyabihu mu Ntara y’iburengerazuba, bagasaba ko bahabwa ayo mashami hafi y’aho batuye.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu, Nkera David yatangaje ko hari inzira yo kugenderamo bakira ibyifuzo by’abo banyeshuri huzuzwa impapuro bohererejwe na REB.

Bamwe mu banyeshuri basabaga guhindurirwa ibigo ku mpamvu zinyuranye.
Bamwe mu banyeshuri basabaga guhindurirwa ibigo ku mpamvu zinyuranye.

Binyuze muri iyo mpapuro barimo gukora urutonde rw’abanyeshuri boherejwe kure badafite amikoro yo kujyayo bagashyirwa ku rutonde bakareba n’ibigo byo mu Karere ka Nyabihu bifite iryo shami bashyirwamo, ndetse n’aboherejwe kure cyangwa hafi ariko bagahabwa amashami batashobora cyangwa batiyumvamo bashaka guhindurirwa.

Avuga ko uru rutonde nirumara gutegurwa neza bazarwohereza muri REB, naho tariki 30/01/2015 bakazohereza raporo y’imyanya bafite mu mashuri acumbikira abana mu Karere ka Nyabihu, tariki ya 02/02/2015 REB ikazatanga ibisubizo by’ibyifuzo aba banyeshuri batanze.

Itariki ntarengwa yo gutanga ibyifuzo abanyeshuri bafite ni kuwa 21/01/2015 naho abatanze ibyifuzo bakazategereza igisubizo kizava muri REB icyumweru kimwe nyuma y’uko abandi batangiye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka