Nyabihu: Abarimu biga muri Congo basabwe kubihagarika bagafashwa kwiga mu Rwanda harengerwa umutekano wabo

Bitewe n’umutekano muke uri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abarimu bigishaga mu karere ka Nyabihu baniga muri Congo, basabwe kureka kujyayo ku mpamvu z’umutekano wabo.

Impamvu ebyiri z’ingenzi harimo iy’umutekano wabo hirindwa ko bagira ikibazo indi n’iy’uko ireme ry’uburezi rihatangirwa ritizewe neza; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sahunkuye Alexandre.

Sahunkuye avuga ko basabye Minisiteri y’uburezi ko uburyo bwo kwiga umuntu ari kure “Enseignement à distance” byashyirwa hirya no hino mu gihugu nka za Musanze na Rubavu.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu nama n'abarimu.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu nama n’abarimu.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yabisabye Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) kugira ngo iki kibazo kibe cyakwigwaho gikemurwe bityo umutekano w’abo bantu urindwe kandi n’ireme ry’uburezi bahabwa ribe ryizewe nk’uko Sahunkuye yabigarutseho.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi havugwa Abanyarwanda bahohoterwa bava cyangwa bajya muri Congo.

Kubera intambara yari imaze igihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishyamiranije inyeshyamba za M23 ndetse n’ingabo za Congo byatumye na bamwe mu Banyekongo ubwabo bahungira mu Rwanda n’amatungo yabo. Iki kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko umutekano ari muke iwabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka