“Nta mpamvu yo guha abana bafite ubumuga amashuri yihariye” Perezida wa NUDOR

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) aravuga ko nta mpamvu yo guha abafite ubumuga amashuri yihariye. Akaba ariyo mpamvu buri mwarimu wese uri kurangiza amashuri aba yarigishijwe uburyo bwo gufasha ababarirwa muri iki kiciro.

Kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2012, ubwo abagize ihuriro NUDOR baganiraga n’abafatanyabikorwa ku bijyanye n’uko hatezwa imbere ireme ry’uburezi ku bafite ubumuga, hagaragajwe ko n’ubwo hari ibyakozwe muri uru rwego inzira ikiri ndende.

Perezida wa NUDOR, Dominick Bizimana, yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga bagihura n’ibibazo bitandukanye, birimo kutagira abarimu bahagije bahuguriwe gufasha aba bantu, inyubako zitabateguriwe n’ibikoresho.

Abafatanyabikorwa bo muri Suwede na Denmark bari gufasha ngo uburezi bw'abafite ubumuga bwatezwa imbere mu Rwanda.
Abafatanyabikorwa bo muri Suwede na Denmark bari gufasha ngo uburezi bw’abafite ubumuga bwatezwa imbere mu Rwanda.

Ati: “Turi mu burezi budaheza. Nta mpamvu yo guha abana bafite ubumuga amashuri yihariye. Bakwiye kwigana n’abandi kugirango bave mu bwigunge, cyane ko amasomo ku bijyanye n’uburyo abafite ubumuga bafashwa atangwa”.

Mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’uburezi bw’abafite ubumuga, umuryango NIDOR uri kuganira na bamwe mu bagize ishyirahamwe My Right ry’abafite ubumuga bo mu gihugu cya Suwede, hagamijwe kureba uko bafatanya bagateza imbere ubu burezi mu Rwanda.

Muri ibi biganiro kandi batumiye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), cyagaragaje ko ibiganiro nk’ibi ari intambwe ikomeye, igaragaza ibibazo abafite ubumuga bafite ndetse n’ibitekerezo ku cyakorwa kugirango habe hafatwa ibyemezo.

Mu nama bamwe baba bari gusemurira abatumva.
Mu nama bamwe baba bari gusemurira abatumva.

Gasana Janvier, umuyobozi wa REB ushinzwe ireme ry’uburezi, yagize ati: “Kumenya amakuru ubwabyo byari ikibazo. Abantu bakamenya ikiba gikenewe kugirango abana bajye mu ishuri bakurikiye nk’abandi”.

Cyakora muri uru rwego, ngo hari ingamba zagiye zifatwa zigamije kubona amakuru ku bijyanye n’uburezi bw’abafite ubumuga. Ati: “Turi kugenda tuganira na buri muyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, kugirango tumenye ibibazo bahura nabyo”.

Yavuze kandi ko kuva mu 2008, amashuri yose yubakwa agomba kuba yorohereza abafite ubumuga, bitaba ibyo ishuri ntiryemererwe gukora. Mu byo aba bafatanyabikorwa ngo bazabafasha, harimo no kongerera ubushobozi abarimu.

Mu nama bamwe baba bari gusemurira abatumva.
Mu nama bamwe baba bari gusemurira abatumva.

Donatila Kanimba, umunyamabanga nshingwabikorwa mu bumwe nyarwanda bw’abatabona, avuga ko abarimu bahabwa amasomo ku bijyanye no gufasha abafite ubumuga bayahabwa ku rwego rwa kaminuza gusa, bityo bakajya kwigira mu mashuri yisumbuye.

Avuga ko ko bikwiye ko aya masomo atangwa no hasi kugirango n’abarimu mu mashuri abanza babashe gafasha aba bana.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka