Ngororero: Gutangiza itorero mu mashuri byasanze abanyeshuri bararimenye

Abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’abarezi baravuga ko kwigisha amahame y’itorero ry’igihugu mu mashuri bizoroha cyane kuko itorero ku rwego rw’amashuri ryatangijwe abanyeshuri baramaze gucengera ibyiza byaryo ndetse bakaba basanzwe bafite indangacaciro na za kirazira bagenderaho.

Kuwa 20 Gashyantare 2014 nibwo mu karere ka Ngororero hatangijwe itorero ry’igihugu mu mashuri, igikorwa cyaranzwe cyane n’ibitekerezo by’abanyeshuri aho babazaga ibiganisha ku itorero ry’igihugu nk’abarisobanukiwe.

Madamu Domitile Mukantaganzwa uyoboye itorero ry’igihugu mu karere ka Ngororero nawe avuga ko abanyeshuri bo muri aka karere bazi byinshi ku itorero ry’igihugu igisigaye akaba ari ukuribinjizamo no gutangira kuba intore nyakuri.

Abanyeshuri bo muri ASPADE Ngororero nyuma yo gutangiza itorero.
Abanyeshuri bo muri ASPADE Ngororero nyuma yo gutangiza itorero.

Kuba ibigo by’amashuri ubwabyo byarashyizeho indangagaciro na za kirazira, ndetse na bakuru b’aba banyeshuri aribo Intore zo ku rugerero bakaba babasobanurira ibyiza by’itorero ngo ni bimwe mu byatumye aba bana bumva neza akamaro k’itorero bishimiye kujya mo bakiri bato.

Umwe mu barezi bo ku ishuri rya ADEC Ruhanga ryo mu karere ka Ngororero twaganiriye ku kamaro k’itorero mu banyeshuri, yaditangarije agira ati “n’ubu bari batarajye mwitorero bitwara gitore kuko bafite ibyo bitwararika kandi ntawe ubirutse inyuma”.

Uyu murezi akomeza avuga ko kuba abana ubwabo bigenzura ndetse abashinzwe imyitwarire bakaba basa n’abatagikenewe mu mashuri ari ikigaragaza ko inyigisho zigikenewe kugira ngo abanyeshuri bazakure bafite ubumenyi n’umuco.

Mu bigo by'amashuri bya Ngororero usangamo ibyapa byanditseho indangagaciro na kirazira.
Mu bigo by’amashuri bya Ngororero usangamo ibyapa byanditseho indangagaciro na kirazira.

Kubirebana n’akamaro k’itorero mu bigo by’amashuri kandi abanyeshuri basanzwe bitwara gitore, Mukantaganzwa avuga ko ari igihe ahubwo cyo kwegera aba bana maze bagahabwa n’ibindi batazi nk’amateka y’igihugu n’indangagaciro zisumbuyeho maze bakazubaka ejo hazaza hafite ikizere cy’ubuzima, amahoro n’iterambere bikorewe mu rukundo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka