Ngororero: Abayobozi b’ ibigo by’amashuli yisumbuye basabwe guhagarika prime bakaga ababyeyi

Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyizeho amabwiriza yo guhagarika kwaka ababyeyi amafaranga y’agahimbazamusyi k’abarimu, bamwe mu bayobozi b’amashuli basanga kubyumvisha abarimu bizagorana kubera ko n’ubundi basanzwe bavuga ko bahembwa amafaranga make. Gusa ngo kubera ko ababyeyi nabo bagaragaza ikibazo cy’amikoro macye, iki cyemezo baragishyira mubikorwa.

Kuva kuwa kabiri tariki 22/7/2014, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bukaba bwategetse abayobozi b’ibigo by’amashuli ko ntamafaranga y’agahimbazamusyi yahabwaga abarimu azongera gusabwa ababyeyi.

Iki cyemezo cyaturutse muri minisiteri y’uburezi kigamije korohereza ababyeyi ku mafaranga batanga, kuko hari izindi gahunda zibasaba amafaranga nko kugaburira abana kwishuli.

Bamwe mu bayobozi b'amashuri ngo ntibazoroherwa no gukuraho primes zashimishaga abarimu.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri ngo ntibazoroherwa no gukuraho primes zashimishaga abarimu.

Nsengiyumva venuste, umuyobozi w’ikigo cy’ishuli mu karere ka Ngororero avuga ko kubyumvisha abarimu bitoroshye, kuko ayo mafaranga yari asanzwe abafasha mu mibereho yabo, mu gihe basanzwe bavuga ko bahembwa umushahara mutoya.

Akomeza avuga ko nubundi ngo kwaka aya mafaranga ababyeyi ntibyoroheraga abayobozi b’amashuli kubera ko kwiga amashuri mato n’ayisumbuye ari ubuntu, ariko kuko ababyeyi ubwabo biyumvikaniye n’abarezi bakayishyuza gusa bikagorana.

Abarimu twaganiriye bagaragaje kutishimira iki cyemezo, ariko ababyeyi bo barabyishimira. Sibomana Antoine wo mu murenge wa Ngororero yadutangarije ko iyo nkuru ari nziza kuriwe kuko yasabwaga amafaranga ibihumbi 8 buri gihembwe y’agahimbazamusyi ku bana be bane.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clothilde avuga ko iki cyemezo kitazagira ingaruka ku mikorere y’abarimu kuko nabo bazi ko kubona amafaranga bigoye, dore ko ngo abenshi bavuka mu karere ka Ngororero bakaba bazi amikoro y’abaturage.

Ahenshi muri aka karere agahimbazamusyi ka mwarimu cyangwa prime nkuko izwi kari karashyizwe ku mafaranga ibihumbi 2 ku mwana umwe, ayakusanyijwe akagabanywa abarimu bigisha abo bana.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose icho gikorwa ni cyiza. Hari ubwo abayobozi b ibigo bavigaga ngo agahimbazamusyi kashyizweho n inama y ababyeyi kandi atari byo. Urugero: GS NYARUSANGE abana bishyura prime ya 5500/term kandi ni 12 years basic education mugihe Ecoles d Excellence zitageza kuri iyo prime

alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Aka gahimbaza musyi karatuzonze cyane rwose yaba kavagaho burundu mu bigo byose . na RAMBURA abanyeshuri birukanwa kubera agahimbaza ka mwarimu ?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

RUMBEMBE yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Aka gahimbaza musyi karatuzonze cyane rwose yaba kavagaho burundu mu bigo byose . na RAMBURA abanyeshuri birukanwa kubera agahimbaza ka mwarimu ?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

RUMBEMBE yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka