Ngoma: Umukorerabushake w’Umunyamerika yafunguye ikigo cy’imyidagaduro n’ikoranabuhanga

Abatuye umurenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma barashima ikigo cy’imyidagaduro n’ikoranabuhanga (Mutendeli Community Center) cyafunguwe iwabo cyubatswe n’umukorerabushake w’Umunyamerika witwa Brian Lee ukorera mu muryango U.S. Peace corps.

Iki kigo kigizwe n’ibikoresho by’imyidagaduro mu mikino itandukanye igezweho, icyumba cya mudasobwa zikoresha n’umurongo wa interineti ndetse n’isomero rusange.

Umukorerabushake wa U.S. Peace Corps, Brian Lee,asobanura ko ibyo yakoze byavuye mu bushake bw'abatuye Mutendeli.
Umukorerabushake wa U.S. Peace Corps, Brian Lee,asobanura ko ibyo yakoze byavuye mu bushake bw’abatuye Mutendeli.

Iki kigo cyafunguwe kuwa 28/03/2014 ngo cyizafasha cyane abatuye aho i Mutendeli, cyane cyane urubyiruko, abarimu n’abanyeshuri bo kuri Groupe Scolaire Bare kuko ngo babonye aho bazajya biyungura ubumenyi hafi yabo kandi bakabasha kubuhaha ku isi yose bifashishije imbuga za interineti n’isomero rusange bazageraho banyuze muri icyo kigo.

Ndayisaba Robert wigisha ku ishuri rya G.S. Bare rituranye n’iki kigo cya Mutendeli community center yagize ati “Aya ndabona ari amahirwe akomeye abatuye aha Mutendeli tubonye. Nkanjye w’umwarimu nzajya mbona uko ntegura amasomo neza kuko nzaba mbasha kwifashisha ibitaro byo mu isomero rusange n’ubumenyi bwinshi nzavoma kuri interineti. Ndumva ireme ry’uburezi rishobora kwiyongera nidukoresha iki kigo neza. Ubundi ntibyari byoroshye umuntu yakoraga urugendo rwa kilometero icumi ashaka internet.”

Inzu irimo ibikoresho bya Mutendeli community center.
Inzu irimo ibikoresho bya Mutendeli community center.

Karuhije Leandre uyobora ishuri rya Bare ari naryo uyu mukorerabushake Brian Lee yigishagamo yatangaje ko iki kigo cyizabafasha mu kuba abana bakwigishwa ikoranabuhanga kuko gifite salle nini irimo mudasobwa.

Bikomeye Jean Chrisonstome ukomoka mu murenge wa Mutendeli wigeze kuba muri Amerika yavuze ko ibigo bikora nk’icyo batashye ngo byagiye bigira akamaro gakomeye muri Amerika mu kuteza imbere abaturage.

Bamwe mu banyeshuri ba GS.Bare bazajya bacunga iyi community center bari kumurikirwa ibigize iki kigo.
Bamwe mu banyeshuri ba GS.Bare bazajya bacunga iyi community center bari kumurikirwa ibigize iki kigo.

Yabisobanuye agira ati “Nagize amahirwe yo kuba muri Amerika ariko ndababwira ukuri ibigo nk’ibi usanga bifitiye akamaro kanini abaturage kuko bahashakira amakuru y’uburyo bakwiteza imbere. Burya iyo umuntu afashe akanya akifashisha umurongo wa internet ashobora kugera ku makuru yose ashoboka, cyane cyane amakuru yo kwiteza imbere kuko ubishaka abasha kumenya amakuru y’uko abandi bateye imbere nawe akabigana.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli, Murice Japhet yasabye ko n’abaturage bajya bacyifashisha cyane nabo bakamenya ikoranabuhanga kuko bizabagirira akamaro, kandi ashishikariza buri wese gufata neza ibyo bikoresho no kubibungabunga kugira ngo ntibizononwe n’iterambere bizanye iwabo Mutendeli rizarambe.

Abanyeshuri nabo ngo biteguye kugana ikoranabuhanga biyungura ubumenyi bakoresheje iki kigo.
Abanyeshuri nabo ngo biteguye kugana ikoranabuhanga biyungura ubumenyi bakoresheje iki kigo.

Paroisse Bare yatanze amazu yavuguruwe ngo hubakwemo iki kigo cy’urubyiruko, naho amafaranga agera kuri miliyoni indwi y’u Rwanda yo kuvugurura no gushyiramo ibikoresho byose atangwa na Brian Lee ukorera umushinga Peace Corps.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye iki gikorwa kiterambere kije mu Murenge wa Mutendeli kuko muri iki gihe abantu bakwiye guhaha ubwenge ndetse n’ibindi bitandukanye hifashishijwe umurongo mugari wa internet,so the greatest appreciation of me is for Mr Brian Lee who has taken a deep time thinking about the innovating project in this countryside,for me i can consider this as sacrifice work of not looking on himself and his desire but on to the community of the Sector.Dear Ladies and Gentlemen this donation given and officially Launched,this is our own property and the first thing to bring a quick development to the region.Take care!!

Best regards,

Eric

Eric yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka