Ngoma: Mu mashuri yose hatangijwe siporo ngarukakwezi kuri bose

Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyiriyeho amabwiriza ashyiraho siporo kuri bose (sport de masse) mu bigo by’amashuri bamwe mu barezi bavuga ko iziye igihe kuko hari aho wasangaga mu mashuri abanyeshuri batagira siporo bakora.

Igikorwa cyo gutangiza iyi siporo ngaruka kwezi mu bigo byose by’amashuri yo mu karere ka Ngoma cyabaye tariki 04/05/2013 abanyeshuri b’ibigo byose byo muri ako karere byakoze siporo yo kwiruka (mucaka-mucaka).

Gutangiza sport de masse mu karere ka Ngoma byabereye ku kibuga cy’umupira cya Paroisse Kibungo, ahahuriye abanyeshuri barenga igihumbi maze bagakora mucaka-mucaka ku birometro bigera kuri bine.

Vice-Persident w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yo mu karere ka Ngoma, Karuhije Leandre, yavuze ko sport ihuza abanyeshuri bose n’abarimu biteganijwe ko izajya iba ngarukakwezi kandi ko idakuraho isomo rya sport mu mashuri.

Yagize ati: “Iyi sport ishyirwaho n’amabwiriza ya ministeri y’uburezi kandi twifuzaga ko yaba ngarukakwezi bityo abana bagakura bakunda sport bikabafasha kugira ubuzima bwiza. Tugiye gukorana n’abashinzwe uburezi mu mirenge kugirango bishyirwemo ingufu.”

Amabwiriza ya minisiteri y’uburezi avuga ko siporo mu mashuri igomba kwitabwaho buri munyeshuri akagira siporo akora kandi hakabaho na siporo kuri bose (sport de masse).

Ibaruwa umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Habamungu Mathias, yandikiye abayobozi b’inzego z’ibanze ikubiyemo amabwiriza yo guteza imbere sport n’umuco mu mashuri, yasabye ko sport yashyirwamo ingufu mu mashuri ndetse bikanakurikiranwa ko bikorwa.

Mu karere ka Ngoma, abanyeshuri bazakomeza gukora no kwiga siporo bisanzwe, ariko buri kwezi bose bakore mucaka mucaka.
Mu karere ka Ngoma, abanyeshuri bazakomeza gukora no kwiga siporo bisanzwe, ariko buri kwezi bose bakore mucaka mucaka.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe uburezi, Uzamukunda Judith, avuga ko isomo rya sport rigomba gutangwa aho kurisimbuza andi masomo ya siyansi nkuko hari aho byagaragaye.

Yagize ati “Hari amasomo amwe namwe usanga abarimu badaha agaciro bakayasimbuza ayasiyansi nk’imibare kugirango barangize program, nyamara ariya masomo ya sport, music na dessin ni amasomo afasha umwana. Aramutse yize sport akayikunda akayimenya ashobora kuvamo umukinnyi ukomeye wa basket, volleyball n’iyindi.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Kirenga Providence, nawe witabiriye iki gikorwa yavuze ko sport abanyeshuri bakwiye kuyitozwa bakiri bato kugirango bakure bayikunda kandi bazi ko kuyikora bibafitiye inyungu ku buzima bwabo.

Igikorwa cyo gutangiza sport ya bose mu karere ka Ngoma cyateguwe n’akarere ka Ngoma ndetse n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yo mu karere ka Ngoma.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka