Ngoma: Barasaba “umwarimu Supermarket” ngo bahangane n’ibiciro ku masoko

Abarimu bo mu karere ka Ngoma ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanaga w’umwarimu basabye ko abarimu bashyirirwaho ihahiro ryihariye kuri bo rihendutse ku giciro kugira ngo bahangane n’ibiciro byo ku masoko bitakijyanye n’umushahara.

Iri hahiro “Umwarimu Supermarket” ngo ryakemura ikibazo cy’umushahara muke wa mwarimu mu gihe ikibazo cyo kongezwa umushahara wabo ukiri muto kikigwaho.

Abarimu kandi basabye ko status yihariye ya mwarimu yakihutishwa aho irikwigwa kuko ngo bizera ko izakemura ibibazo mwarimu agifite birimo umushahara muke kuko ngo izanagena umushahara we.

Umunsi w'abarimu waranzwe n'akarasisi k'abarimu n'abanyeshuri bari bifatanije n'abarimu babo.
Umunsi w’abarimu waranzwe n’akarasisi k’abarimu n’abanyeshuri bari bifatanije n’abarimu babo.

Nkurikiye Maritin, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Rwintashya ho mu murenge wa Rukumberi, yavuze ko umwarimu supermarket iramutse igiyeho hari byinshi mu bibazo abarimu bari basigaranye bijyanye n’umushara muto byakemuka.

Yagize ati “iyi supermaket yihariye ije byatuma mwarimu ajya ahahira ku giciro gito cyane maze bya bibazo by’umushahara muto utajyanye n’ibiciro byo ku isoko bigakemuka kuko mwarimu ariwe ugifite umushahara muto ugereranije n’abandi bakozi.”

Abarimu bemeza ko koperative Umwarimu SACCO imaze guhindura imibereho yabo kuko ibafasha kubona inguzanyo.
Abarimu bemeza ko koperative Umwarimu SACCO imaze guhindura imibereho yabo kuko ibafasha kubona inguzanyo.

N’ubwo ariko aba barimu bagaragaje ko umushahara wabo ukiri imbogamizi mu kwiteza imbere kuko utakijyanye n’ibiciro byo ku masoko, banashimye cyane koperative yabo “umwarimu SACCO” ko ibaha inguzanyo bakiteza imbere, biyubakira amazu, bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu bityo ngo ikaba yarakemuye igice kinini cy’ibibazo mwarimu yari afite mbere ugereranije n’ubu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko u Rwanda rushishikajwe nuko ireme ry’uburezi rigera ku rwego rwo hejuru kandi umwarimu niwe igihugu gihanze amaso kugirango iryo reme rigerweho.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yijeje abarimu ko icyifuzo cya Super market kigiye kwigwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yijeje abarimu ko icyifuzo cya Super market kigiye kwigwaho.

Yongeraho ko mwarimu akwiye kunganirwa uko bikwiriye ngo nawe yiteze imbere maze akomeze gutanga umusaruro.

Yagize ati “Uwatanze icyifuzo cyuko hashyirwaho “mwarimu supermarket” twacyumvise kandi tugiye gufatanya n’izindi nzego kukiganiraho kugirango turebe ibishoboka kugirango mwarimu nawe yunganirwe uko bikwiriye.”

Stade Cyasemakamba yari yuzuye kubera ubwitabire bw'abarimu muri aka karere bwari hejuru.
Stade Cyasemakamba yari yuzuye kubera ubwitabire bw’abarimu muri aka karere bwari hejuru.

Umunsi mpuzamahanga wa warimu ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Ngoma tariki 05/10/2014. Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Teganyiriza ejo hazaza uteza imbere mwarimu”.

Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 13 mu gihe ku isi yose watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1994 n’ibihugu biri mu muryango wa UNESCO.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ku basirikare byarashobotse kandi bibafitiye akamaro kanini. no ku barimu byashoboka bityo imibereho ikarushaho kuba myiza. ahubwo ya syndicat y’abarimu yihutishe ubuvugizi muri buri karere habeho ihahiro rimeze rityo.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

nibyo koko hazabeho UMWARIMU SUPERMARKET byatuma ubuzima bwa mwrimu burushaho kuba bwiza. kuba ingabo z’igihugu zifite uburyo bahaha badahenzwe n’abarimu byashoboka.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

iki ni kimwe mu bisubizo byiza byafasha mwalimu guhaha neza kuri make

melissa yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

abishyize hamwe ntakibananira, uyu mushinga bawige neza maze bazarebe ko batazawugeraho

ngoma yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

nyama kwishira hamwe mukarema amashyirahamwe ko hari nabadakorera nkayanyu munsi cyane bishyirahamwe ugasanga bageze kure, byabafasha byinshi aho kwirirwa hano havugwa gushyiraho supermarchet yo gu supendind utwo mwakoreye aho gushakoirwa hamwe uko utwo muri kwinjiza buri kwezi twakiyongera murema amashyirahamwe

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Umwalimu supermarket n’igitecyerezo cyiza kandi mbona gishoboka Leta iramutse ibishyizemo imbaraga , kuko burya guhenda siwo muti wo kunguka, ku bwange nakwifuza kunguka m ake ariko nkagurirwa na benshi . kandi abalimu ni benshi rwose, iyi gahund aikwiye kwigwaho neza , kuko imishahara yo kuyingeza bigoye ugererenije numubare munini w’abalimu, icyo mbona nuko iyo supermarket yaba irimo ibintu byose byibanze umuturage akenere umunsi kuwundi, ibiciro bigakubitwa hasi nkuko canteen za gisirikare zibigira, ubundi management yiyo supermarket ikanozwa , byaba byiza ibitumirwa mu mahanga bisonerwa imisorp kugira ngo ibiciro bibe hasi....nigitecyerezo....

philadelphie yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka